00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Blue Origin yakoze amateka yo gukoresha ‘booster’ imwe inshuro ebyiri

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 April 2026 saa 07:49
Yasuwe :

Sosiyete ya Blue Origin yakoze amateka, nyuma y’uko yohereje icyogajuru cyayo cya New Glenn mu isanzure, ikabikora yifashishije igice cyo hasi kigihagurutsa ku butaka ‘booster’ cyari cyarakoreshejwe mbere.

Iki gice cy’icyogajuru gitanga imbaraga zo kugihagurutsa ku butaka, cyongeye kugaruka hasi nyuma yo kugeza ikindi gice mu kirere, kigwa ku bwato mu nyanja nyuma y’iminota 10 gihagurutse.

Akenshi iyo hoherezwa icyogajuru kinini kure mu isanzure, kiba kigizwe n’ibice bitatu by’ingenzi birimo icya mbere kigihagurutsa ku butaka [kimwe kiba cyaka umuriro mwinshi cyane] cyamara kugira aho kikigeza muri kilometero nkeya kigatandukana na cyo kigahita kigaruka ku butaka.

Igice cya kabiri kiba kigizwe n’indi ‘rocket’ na yo ikoresha ingufu za moteri mu kohereza igice kiba kirimo abantu cyangwa imizigo mu isanzure aho kiba kigana. Gifata imbaraga nyuma gato y’aho icya mbere cyarekuriye.

Kuri iyi nshuro icyabaye rero ni uko cya gice cya mbere cyagarutse ku butaka amahoro, ubu kikaba cyifashishijwe bwa kabiri kandi bikaba bivuze ko gishobora kongera kwifashishwa mu kohereza ibindi byogajuru mu bihe biri imbere.

Iki gice cyari cyarakoreshejwe mu rugendo rwa kabiri rwa New Glenn mu Ugushyingo, ubwo cyoherezaga mu isanzure ibyogajuru bibiri byikoresha bya NASA [robotic spacecraft].

Ni ku nshuro ya gatatu gusa icyogajuru cya New Glenn cyari cyoherejwe mu isanzure, nyuma y’umwaka urengaho gato cyoherejwe bwa mbere. Iyi sosiyete yamaze imyaka irenga icumi ikora kuri iyi sisitemu.

Nubwo ibi byagezweho, cya gice cya kabiri cyagombaga gukomerezaho nyuma y’isaha imwe icyogajuru gihagurutse, moteri yacyo yananiwe gukora.

Ibi byatumye ikigendajuru cy’itumanaho cya AST SpaceMobile cyari kiri koherezwa mu isanzure kijya mu nzira itari iyari yagenwe, ku buryo gishobora gusenyerwa aho kidakoze inshingano zacyo nyirizina.

Blue Origin yakoze amateka yo gukoresha ‘Booster’ imwe inshuro ebyiri kabiri
Blue Origin yohereje icyogajuru mu isanzure ikoresheje ‘booster’ imwe inshuro ebyiri
'Booster' yakoreshejwe bwa kabiri na Blue Origin yaguye mu nyanja nyuma yo gusohoza inshingano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages