Ubu bufatanye buje gushyigikira gahunda MTN Rwanda yatangije mu 2019 yiswe Connect Rwanda, aho ibigo n’abantu ku giti cyabo biyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye, mu kwihutisha ikoranabuhanga.
Nyuma y’uko ubu bukangurambaga bumaze kugera ku baturage benshi, ubu noneho iyi sosiyete ifatanyije na BK batangije inguzanyo abantu bazajya bafata bakagura telefoni zijyanye n’ibyifuzo byabo bakishyura gahoro gahoro.
Iyi nguzanyo igenewe abantu bose bakoresha BK na MTN Rwanda . Ni ukuba ukoresha kimwe ariko byaba byombi bikaba akarusho, ndetse hazajya hagenderwa ku buryo ukoresha serivisi za MTN kandi umaze byibuze amezi atatu uri umukiliya wayo.
Umuntu azajya ahabwa amafaranga bitewe na telefoni ashaka agende yishyura guhera kuri 200 Frw ku munsi, icyumweru cyangwa ukwezi hakoreshejwe mobile money. Iyi telefoni izajya itangwa harimo amafaranga ya internet y’ubuntu.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yavuze ko bashyizeho iyi gahunda nyuma yo kubona ko hari abantu batabonera rimwe ubushobozi bwo kugura telefoni zigezweho.
Ati “Serivisi nyinshi zitangirwa kuri telefoni zigezweho haba abashaka serivisi z’imari n’andi makuru. Tuzi ko abantu benshi bataba bafite amafaranga kugira ngo bayigure, turashaka kubaha gahunda yo kwishyura amafaranga mu byiciro, bizatuma Abanyarwanda benshi babasha gutunga telefoni.”
Yakomeje avuga ko banejejwe no kuba basinye aya masezerano na MTN kuko bizatuma abantu benshi barushaho gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane muri serivisi z’imari.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, na we yavuze ko batekereje iki gikorwa nyuma yo kubona ko hari abantu batabonera rimwe ubushobozi bwo kugura telefoni zigezweho.
Iyi nguzanyo izatangira gutangwa mu gihe kiri imbere. Utazajya yishyura neza nk’uko bisabwa, azajya akurikiranwa nibyanga afungirwe iyo telefoni
Imibare y’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), yo mu 2021 yagaragaje ko abangana na 11,087,928 aribo batunze telefoni mu Rwanda naho izigezweho zitunzwe n’abasaga miliyoni ebyiri. Yagaragaje kandi ko abafatabuguzi ba MTN basaga miliyoni esheshatu.









Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!