Gusa abahanga mu by’imikorere y’ubwonko bagaragaza ko nubwo AI hari byinshi ishoboye kandi byo kwishimira, ariko imikorere yayo itaragera ku rwego rwo kugereranywa n’iy’ubwonko kamere bwa muntu.
Umwarimu muri Kaminuza ya Carnegie Mellon yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Xaq Pitkow, asobanura ko “ubwonko bufite imiterere yihariye ifite aho ihurira n’uko bukora inshingano runaka mu bihe bitandukanye.”
Aha atanga urugero rwo kubika amakuru, kugira indangagaciro, gusobanura ibyiyumviro n’ibindi. Ibyo ngo bituma ubwonko bushobora gutekereza mu buryo butandukanye igihe burimo gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye.
Aha ngo ni ho ubwonko bwa muntu buhita bugaragaza ibyuho bikiri mu mikorere y’ikoranabuhanga rya AI, kuko ryo ntiryabibasha.
Ikoranabuhanga rya AI na ryo rifite uko ryihagazeho, kuko nko mu buvuzi rishobora kugaragaza ibimenyetso by’indwara abaganga batari babashije kubona.
Hari ubwo usanga ribasha gusobanura inyandiko zo mu myaka ya kera abashakashatsi batarabasha gusemura neza, rikerekana iteganyagihe, ndetse rikaba ryanasobanura uburyo inyamaswa zikoresha mu kumvikana hagati yazo.
Ibyo byose ariko AI ibikora ishingiye ku makuru iba yakusanyije, ikagaragaza igisubizo ikeka ko cyaba gihura n’ikibazo yabajijwe.
Mu byo yakora byose, AI ntishobora gushyiramo inyurabwenge, ntiyabasha kugerageza guhanga udushya, ntiyabona bimwe byanze ngo igerageze ibindi, cyangwa ngo ibe yakumva ibintu mu buryo kamere bitandukanye n’uko bigaragara.
Nubwo hari ikoranabuhanga rya AI rishobora gutanga amajwi avuga nk’ay’abantu, bibaye ari nk’ikiganiro ntiryabikora nk’uko abantu babikora.
Nko kwisegura ku muntu ukumvishe nabi cyangwa uwo wakoshereje, AI ubwayo ntiyamenya niba ubutumwa itanze bwakomerekeje uwabwakiriye.
Ubu haribazwa niba hari igihe kizagera imikorere ya AI ikagera ku rwego rumwe n’iy’ubwonko bwa muntu, ku buryo ibyo byuho byose bitazaba bikigaragara.
Ha handi abantu bazaba bateranira mu nzu z’imyidagaduro, bagategereza ko ikoranabuhanga rya AI riza kubasusurutsa na muzika cyangwa urwenya, ibyo benshi bakora kubera impano bifitemo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!