Ubwo hatangazwaga iki cyemezo, Intumwa Nkuru ya Leta Australie, yavuze ko byatewe n’uko iki gihugu kimaze iminsi gifite impungenge ko u Bushinwa bwaba bukoresha TikTok mu kuneka ibindi bihugu.
Yavuze ko gukura TikTok mu bikoresho by’ikoranabuhanga bya leta ari inama bagiriwe n’urwego rishinzwe ubutasi muri Australie.
Australie ifashe iki cyemezo ikurikira ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Canada, u Bufaransa n’u Buholandi nabyo byahagaritse gukoresha TikTok.
Urubuga rwa TikTok rusanzwe rukorera mu Bushinwa rushinjwa kuba rukorana na Leta y’iki gihugu mu gutanga amakuru y’abarukoresha kugira ngo abe yakwifashishwa mu butasi.
Ibi birego byatumye mu cyumweru gishize, Umuyobozi wa TikTok, Shou Zi Chew, yitaba Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Shou Zi Chew yavuze ko ibyo TikTok ishinjwa ari ibinyoma kuko ari ikigo cyigenga kidafite aho gihuriye na Leta y’u Bushinwa. Yashimangiye ko umutekano w’amakuru y’abakoresha uru rubuga nkoranyambaga ucunzwe neza kandi hari kugenda hakorwa ibishoboka byose kugira ngo urusheho kwizerwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!