Ternus umaze imyaka 25 muri Apple yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami rijyanye no kubaka, no kugerageza ibikoresho bifatika bigize ibyo uru ruganda rukora.
Ternus ni we wari ushinzwe ibicuruzwa bifatika bya Apple byose birimo nka iPhone, iPad, Apple Watch n’ibindi.
Biteganyijwe ko azasimbura Cook muri Nzeri 2026.
Cook agiye gusimburwa mu mwanya yagiyeho mu 2011. Hari nyuma y’uko Steve Jobs uri mu bashinze iki kigo yari yeguye kubera impamvu z’ubuzima butari bwifashe neza, mbere gato y’uko yitaba Imana.
Cook azakomeza kuba umuyobozi wa Apple muri iyi mpeshyi ari na ko ari gukorana na Ternus ku kugira ngo amwereke ibyo yagezeho n’imishinga migari bateganya.
Cook yagize ati “Aka kazi ni amahirwe nagiriwe mu buzima bwanjye.” Yagaragaje ko Ternus ugiye kumusimbura abikwiriye bijyanye n’inararibonye afite.
Muri Mata 2026 Apple iri kwizihiza imyaka 50 ishize ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga byahinduye byinshi mu itarambere ry’ikoranabuhanga.
Muri iki gihe hafi umuntu umwe muri batatu ku Isi atunze igikoresho cyakozwe na Apple. Agaciro kayo karazamutse ndetse iva ku gaciro ka miliyari 1,2$ mu 1976 igera kuri miliyari 4000$ mu mpera za 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!