Iki kigo kirashinjwa kumviriza abakiliya bacyo nta bureganzira binyuze muri porogaramu yayo ya ‘Siri’.
Abayijyanye mu nkiko bayishinja kubumviriza basabye indishyi y’akababaro, banavuga ko amajwi yabo iki kigo cyayasangizaga ibigo byamamaza.
Nubwo Apple yatsimbaraye igatera utwatsi icyo kirego, yashyize yemera kwishyura indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 95 $.
Hashingiwe ku myanzuro y’urukiko, uregwa azishyurwa amadorali 20 ku gikoresho cyose cy’ikoranabuhanga bakoresheje kirimo ‘Siri’ kuva mu 2014 kugeza 2019.
Abahagarariye uruganda rwa Apple muri uru rubanza batangaje ko amajwi yose yumvirijwe na Siri kugeza mu Ukwakira 2019 rwayasibye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!