00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple igiye kwishyura impozamarira ya miliyoni 95 z’amadolari ku bo Siri yumvirije

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 3 January 2025 saa 05:41
Yasuwe :

Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Apple rwemeye ko rugiye kwishyura impozamarira ya miliyoni 95 z’amadolari ya Amerika nyuma yo kuregwa ko ikoranabuhanga ryayo rya ‘Siri’ ryumviriza ibiganiro by’abantu nta ruhushya ihawe.

Iki kigo kirashinjwa kumviriza abakiliya bacyo nta bureganzira binyuze muri porogaramu yayo ya ‘Siri’.

Abayijyanye mu nkiko bayishinja kubumviriza basabye indishyi y’akababaro, banavuga ko amajwi yabo iki kigo cyayasangizaga ibigo byamamaza.

Nubwo Apple yatsimbaraye igatera utwatsi icyo kirego, yashyize yemera kwishyura indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 95 $.

Hashingiwe ku myanzuro y’urukiko, uregwa azishyurwa amadorali 20 ku gikoresho cyose cy’ikoranabuhanga bakoresheje kirimo ‘Siri’ kuva mu 2014 kugeza 2019.

Abahagarariye uruganda rwa Apple muri uru rubanza batangaje ko amajwi yose yumvirijwe na Siri kugeza mu Ukwakira 2019 rwayasibye.

Apple igiye gutanga impozamarira za miliyoni 95 $

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .