00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Anthropic mu ihangana rikomeye n’ibigo birimo OpenAI, Meta na Google

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 August 2026 saa 11:23
Yasuwe :

Sosiyete ya Anthropic irimo gushora imari nini mu kubaka mudasobwa zifite ubushobozi buhambaye bukenewe mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence: AI).

Mu minsi ishize, iyi sosiyete yemeye kwishyura ikigo gishya cyo mu Bwongereza cyitwa Nscale, cyashinzwe mu mwaka wa 2024, miliyari 45 z’Amadolari ya Amerika mu gihe cy’imyaka itandatu.

Nscale izakoresha ikoranabuhanga rishya rihuza utwuma dutunganya amakuru twa Nvidia tugera kuri dutandatu dutandukanye [Nvidia chips], rizakoreshwa mu nyubako nini y’imashini zibika kandi zigatunganya amakuru [data center] iherereye muri Leta ya West Virginia.

Anthropic izatangira gukoresha iri koranabuhanga rishya mu mpera za 2027.

Aya masezerano y’agaciro kanini ni amwe muri menshi Anthropic yagiranye n’ibindi bigo mu mezi umunani ashize kugira ngo ibashe guhangana n’ibindi bigo birimo OpenAI, Meta, na Google.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Anthropic yagiranye amasezerano ya miliyari 10$ azamara imyaka itandatu n’indi sosiyete nshya yitwa Volta kugira ngo iyihe uburyo bwo kubika no gukoresha amakuru hifashishijwe murandasi [cloud computing] muri Norvège.

Muri Nyakanga, bagiranye andi masezerano ya miliyari 5$ na AMD. Mbere y’ibyo muri Gicurasi, bafatanyije na SpaceX kugira ngo bajye babone ubushobozi bw’imashini bwo gutunganya amakuru [computing power] ku gaciro ka miliyari 1,25$ buri kwezi kuva mu nyubako ebyiri zitandukanye z’ububiko bw’amakuru [data centers].

Muri Mata, Anthropic yongereye ubushobozi bwayo bwo gutunganya amakuru bungana n’igipimo cy’ingufu z’amashanyarazi cya gigawatt 5, binyuze muri Amazon ndetse banagura amasezerano bafitanye na Google hamwe na Broadcom.

Iyi mibare yose iragaragaza ukuntu ibigo bikomeye mu by’ikoranabuhanga biri mu ihangana rikomeye ryo kwegeranya ubushobozi bwa mudasobwa ku rwego rwo hejuru kugira ngo bibashe gukoresha porogaramu zayo za AI.

Anthropic ikomeje guteza imbere ikoranabuhanga rya AI mu buryo budasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages