Mu mavugurura mashya, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rya Gemini Intelligence ni ryo rizajya rifasha telefoni gukora imirimo imwe n’imwe irimo n’igoye cyane.
Gemini ntizajya isubiza ibibazo gusa, ahubwo izajya iba ifite ubushobozi bwo gusoma ubutumwa bwawe kuri email, guhahira kuri murandasi n’ibindi byinshi.
Muri Android 17, uburyo bwo guhindura imvugo mu nyandiko bwakorewe amavugurura binyuze muri Rambler.
Iyi porogaramu ishobora kumva uburyo umuntu avuga bisanzwe, igakuramo amagambo adafite akamaro nka ikaba inashobora guhindura indimi mu gihe uri kuvuga.
Nyuma y’igihe kirekire hari ikibazo cyo kohererekanya ibintu hagati ya telefoni za Android na iPhone, Android 17 ije gukemura ibi bibazo burundu.
Uburyo bwa Quick Share bwaraguwe ku buryo buzajya bukorana neza na AirDrop ya Apple ku bikoresho byinshi bya Oppo, OnePlus, Vivo, na Xiaomi.
Ku bantu bifuza kwimukira kuri Android bavuye kuri iPhone, uburyo bwo kwimura amakuru yose harimo n’amagambo banga bwarorohejwe ku buryo ubu bishobora gukorwa mu buryo bwa ‘wireless’.
Kugira ngo abantu badakomeza gutakaza igihe kirekire bakoresha imbuga nkoranyambaga, Google yazanye uburyo bwitwa ‘Pause Point’.
Ubu buryo bugufasha guhitamo porogaramu zigutwara igihe, maze igihe cyose uzifunguye, telefoni ikabanza kuguha amasegonda 10 yo kwitekerezaho ikanaguha amahitamo y’ibindi wakora aho kuguma gukoresha izo mbuga.
Abakora ibiganiro [content creators] na bo bahawe uburyo bushya bwa ‘Screen Reactions’ aho ushobora gufata amashusho yawe imbere y’ikindi kintu runaka ushobora kuba ushaka kwerekana.
Ibi bimeze nko gukoresha uburyo bwa ‘green screen’ bwifashishwa mu gutegura amashusho akenshi mu gihe hagiye kongerwamo ibitari biri aho amashusho yafatiwe.
Abakoresha Instagram na bo bahawe umwihariko kuko Android 17 izazana amavugurura y’ikoranabuhanga rya Ultra HDR rituma amafoto n’amashusho bigaragara neza cyane kurushaho.
Ikindi ni uko uburyo bwa Google bwo gufata amafoto meza mu ijoro n’uburyo bwo gutunganya amashusho ngo agaragare atanyeganyega [video stabilization] bizajya bigaragara imbere muri camera ya porogaramu ya Instagram.
Nyuma y’imyaka myinshi abakoresha Android binubira ko utumenyetso bakoresha mu kohererezanya ubutumwa [emojis] tutajyanye n’igihe, Android 17 igiye kuzana utu tumenyetso twa 3D tuzwi nka ‘Noto 3D’, tukazatangirira kugaragara muri telefoni za Google Pixel.
Ikoranabuhanga rya Android Auto rigenewe abayobozi b’ibinyabiziga na ryo ryavuguruwe hifashishijwe sisitemu ya ‘Material 3 Expressive’ ifite amashusho agaragara mu buryo bwihariye.
Uburyo ndangamerekezo na bwo bwaravuguruwe, buhabwa amashusho ya 3D agaragaza inyubako n’imihanda mu buryo bwimbitse.
Hanashyizwemo ikoranabuhanga rya Gemini kugira ngo rifashe abashoferi gushyira mu ncamake ubutumwa bwabo no gukora indi mirimo kuri telefoni batarangaye amaso yabo ku muhanda mu gihe batwaye imodoka.
Mu rwego rw’umutekano, Android 17 yazanye uburyo bukomeye bwo guhangana n’abatubuzi. Binyuze mu bufatanye n’amabanki, telefoni izajya imenya niba ari banki ihamagaye cyangwa niba ari abajura bari kugerageza kukwiba amakuru runaka.
Hari n’uburyo bushya bwa ‘Mark as Lost’ buzajya bufunga telefoni yawe ukoresheje ibice by’umubiri nko gukoresha isura cyangwa igikumwe, ku buryo n’iyo umujura yaba azi umubare w’ibanga atabasha kuyifungura.
Ikindi ni uko uburyo bwa ‘Quick Settings’ [hamwe ufungurira Wi-Fi cyangwa Bluetooth] hatazajya hamanuka mu gihe telefoni ifunze, kugira ngo hirindwe ko telefoni yakurwa ku murongo mu gihe yibwe.
Magingo aya Android 17 y’igerageza [Beta] yarasohotse, ariko iyagenewe isoko rusange izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!