Binyuze muri iri koranabuhanga, Ambasade ifite intego yo kunoza serivisi no korohereza Abanyarwanda baba mu mahanga kuzibona, n’abandi bose bazifuza no kubona amakuru.
Nshuti yateguwe nk’ikoranabuhanga rigezweho riganiriza abantu [interactive digital tool], ikaba yarubatswe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Ambasade yo gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zose.
Itanga ubufasha n’ibisubizo ako kanya ku bibazo bikunze kubazwa binyuze kuri WhatsApp cyangwa ku rubuga rw’iyi ambasade.
Iri koranabuhanga ryitezweho koroshya itangwa rya serivisi zimwe na zimwe, kugabanya igihe abantu bamara bategereje ibisubizo runaka, no gukuraho isiragira hazirikanwa itangwa ry’amakuru yizewe kandi agezweho.
Nshuti itanga amakuru ku bashaka gusaba pasiporo, kwandikisha indangamuntu, kwemeza ibyangombwa, gusaba ‘rendez-vous’, n’ubufasha mu gusaba izindi serivisi.
Nshuti inatanga ibisubizo bisanzwe byibazwa kuri ambasade n’ibikorwa byayo.
Uretse gutanga amakuru kuri izi serivisi, Nshuti ikora nk’urubuga rwo gutanga amakuru ku muryango Nyarwanda.
Nshuti isangiza abantu amakuru agezweho ku minsi mikuru y’igihugu, ibikorwa by’Abanyarwanda baba mu mahanga, aho imiryango ihuza Abanyarwanda iherereye n’uko wayigeraho, ndetse n’amakuru ku bahagarariye Abanyarwanda mu bihugu iyi ambasade ireberera.
Ukeneye gukoresha iri koranabuhanga wakohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +44 7427 941212 cyangwa ugatangira ikiganiro binyuze ku rubuga rwa ambasade.
Mu itangazo ryaherekeje itangizwa rya Nshuti, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yashimangiye ko iri koranabuhanga rigaragaza umuhate wabo mu guhanga ibishya no gutanga serivisi nziza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!