00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amazon Prime Video mu ihangana rikomeye n’imbuga nka TikTok

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 September 2026 saa 05:22
Yasuwe :

Amazon Prime Video igiye kongera agace kagenewe amashusho magufi ku rubuga rwayo, kugira ngo ihangane n’imbuga nkoranyambaga zikunzwe nka TikTok ndetse na YouTube Shorts.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, iki kigo cyatangaje ko kiri kwagura porogaramu yacyo hakongerwamo igice cyagenewe amashusho magufi, ahazajya hanyuzwa amashusho agezweho hirya no hino ku Isi.

Ubu iki gice gishya cy’amashusho magufi kiboneka kuri za televiziyo ndetse n’ibindi bikoresho byo mu rugo bireberwaho amashusho, aho biteganyijwe ko kizongerwa ku rubuga rwa internet na porogaramu ya telefone bya Amazon Prime Video mu bihe biri imbere.

Umuntu wese uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora kureba aya mashusho magufi ku buntu, n’iyo yaba nta fatabuguzi yishyuye.

Ubu buryo bushya ni gahunda ya Amazon yo gukurura abakiri bato, aho byagaragaye ko muri ibi bihe bibanda ku mashusho magufi n’agaragara nk’uko yakabaye [natural] mu gukurikirana amakuru umunsi ku munsi, aho kureba asanzwe kuri televiziyo.

Si Amazon gusa, kuko n’urubuga rwa Peacock rwatangije ubu buryo muri Werurwe, rukurikirwa na HBO Max ndetse na Netflix muri Nyakanga, hanyuma Disney+ yiyongeramo muri Kanama 2026.

Ibi bigo byose biri guhindura imbuga zabyo kugira ngo bijyane n’uko abantu bahisamo kureba amashusho muri iki gihe.

Amazon Prime Video mu ihangana rikomeye n’imbuga nka TikTok

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages