Ni amavugurura avuga ko uzajya ashyiraho ayo mashusho agomba gutanga integuza ko atagenewe abari munsi y’imyaka 18.
Iyo myaka izajya ibarwa hashingiwe ku itariki y’amavuko ukoresha X yagaragaje mu myirondoro iri ku rukuta (account) rwe.
Mu mabwiriza yari asanzweho, X ntiyigeze ibuza bene ayo mashusho, ariko ntiyaneruye ngo iyemeze.
Nibura 13% by’ubutumwa bwayinyujijweho mu 2022, bwarimo amashusho y’urukozasoni ajyanye n’imibonano mpuzabitsina. Gusa abenshi mu bayikoresha bagiye batinya kuyasangiza abandi.
Amabwiriza aragira ati “Twizera ko abakoresha X bashobora gukora, gusangiza cyangwa kureba amashusho ajyanye n’iby’imibonano mpuzabitsina igihe byakozwe bikanasangizwa mu buryo bwumvikanweho.”
X isobanura ko kugaragaza ibyiyumvo biganisha ku mibonano mpuzabitsina, byaba mu mashusho cyangwa mu nyandiko, bishobora kuba uburyo bwemewe bwo kugaragaza ubuhanzi.
Amavugurura muri izo ngamba akomeza agaragaza ko hakenewe “ubwisanzure bw’abakuze mu guhanga ubutumwa bugaruka ku myumvire yabo, ibyifuzo byabo, ndetse n’ibyo banyuramo umunsi ku munsi, birimo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina.”
Aragira ati “Turashyira ku munzani ubwo bwizanzure tugabanya uko ubutumwa bugenewe abakuze bwagera ku bana cyangwa abakuze batahisemo kubureba.”
Icyakora nk’uko X isanzwe ikumira amashusho ashishikariza abantu gukora ibikorwa by’urugomo n’abishyigikira, ndetse n’ ateye ubwoba; ayerekana iby’imibonano mpuzabitsina ariko akaba arimo ibikorwa by’ihohoterwa nayo ntabwo ari muri ayo yemewe.
X isobanura ko kwemera abashusho y’imibonano mpuzabitsina bishingiye ku kureka abayikoresha bakisanzura mu biganiro birebana n’ibiri kuba ahantu hatandukanye bifashishije amafoto n’amashusho.
Aya mavugurura arasa n’atatunguranye cyane kuko kuva Umuherwe Elon Musk yagura X yazanye impinduka zitandukanye abantu batatekerezaga, zose bigaragara ko zigamije kongera umubare w’abakoresha urwo rubuga, ibizakomeza kuruzamurira agaciro cyane ko byose aba abibara mu bucuruzi.
Ayo mavugurura azanemerera abakoresha X gusangiza amafoto n’amashusho byakozwe n’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!