SpaceX yahoze yitwa Space Exploration Technologies Corp ifite ikoranabuhanga riyifasha kujyana ibyogajuru mu isanzure ndetse yakunze kuza mu myanya ya mbere mu zikomeye kuva yashingwa na Elon Musk mu 2001.
Mu mezi atatu ashize, umugabane umwe muri SpaceX wari ufite agaciro ka 112$, magingo aya karazamutse kagera kuri 185$. Ibi byahise bituma agaciro k’iki kigo ku isoko kazamuka kagera kuri miliyari 350$ nk’uko Forbes yabitangaje.
Izamuka ry’agaciro ka SpaceX ribaye nyuma y’igihe gito gishize Elon Musk nawe umutungo we wiyongereye, ugera kuri miliyari 355$, bimugira umunyemari wa mbere ku Isi ubashije kugeza kuri aya mafaranga.
Bivugwa ko kuba ubucuruzi n’ibindi bikorwa bya Elon Musk bikomeje gutumbagira mu gaciro, bifitanye isano n’amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aheruka kuba, aho Donald Trump ari we wayatsinze. Ibi byatumye abashoramari bashaka kungukira ku mubano mwiza wa Musk na Trump maze bashora imari muri sosiyete ze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!