00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ak’abifashisha amashusho mahimbano ya ‘AI’ kuri Zoom kashobotse

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 21 April 2026 saa 07:11
Yasuwe :

Zoom Communications, Inc. yagiranye amasezerano y’imikoranire na sosiyete ya World ikora ibijyanye no kwemeza imyirondoro ku ikoranabuhanga, hagamijwe gutahura no gukumira ikoreshwa ry’amashusho mahimbano akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano [artificial intelligence deepfakes] mu nama zikorerwa kuri uru rubuga.

Muri iki gihe, iki ni ikibazo cyugarije ibigo byinshi cyane ifite abakozi bakora bifashishije iya kure, ku buryo ibi bigo bikomeje guhombywa akayabo n’abamamyi.

Mu ntangiriro za 2024, sosiyete imwe yahombye miliyoni 25$ nyuma y’uko umukozi wayo yashutswe akohereza amafaranga, abeshywe n’abakoresheje amashusho mahimbano asa neza neza n’ay’abakozi bakorana.

Mu gihembwe cya mbere cyonyine cy’umwaka ushize, ibihombo byose ibigo by’ubucuruzi byagize kubera ubu buriganya byarenze miliyoni 200$; impuzandengo y’igihombo ku kigo kimwe irenga ibihumbi 500$.

Kubera ko amashusho mahimbano asigaye asa n’ay’ukuri ku buryo uburyo bwa kera bwo gucunga umutekano butakibasha kuyatahura, ni yo mpamvu Zoom iri gushaka kwifashisha ubunararibonye n’ikoranabuhanga rishya rya World.

Iri koranabuhanga rigenzura ibintu bitatu byihariye kugira ngo ryemeze ko umuntu uri mu nama ari umuntu nyawe.

Buhuza ishusho igaragara mu nama iri kuba imbonankubone [live video frame], isura igaragara mu gihe nyacyo [real-time face scan], n’ifoto yemewe yafashwe igihe umuntu yiyandikishaga ku rubuga runaka, hakarebwa niba bihura.

Iyo ibyo bintu byose uko ari bitatu bihuye, iyo konti ihabwa ikimenyetso cyemeza ko ari iy’umuntu nyawe [verified badge].

Abateguye inama bashobora gusaba abantu kubanza kunyura muri ubu buryo mbere yo kubemerera kwinjira mu nama, cyangwa bagasaba ko umuntu asuzumwa isura mu gihe inama iri kuba.

Iri koranabuhanga rya sosiyete ya World rigiye no gukoreshwa ku zindi mbuga nka Tinder ndetse na Visa.

Abifashisha amashusho mpimbano ya ‘AI’ kuri Zoom biriwe bataraye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages