00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashakashatsi bagiye muri Boeing Starliner mu butumwa bw’icyumweru mu Isanzure, bazageza mu 2025 bataragaruka

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 10 August 2024 saa 08:40
Yasuwe :

Urwego rushinzwe iby’Isanzure muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, NASA, rwasobanuye ko Butch Wilmore na Suni Williams bagiye mu cyogajuru cyiswe “Boeing Starliner” cyoherejwe mu Isanzure mu butumwa bw’icyumweru kimwe, bashobora kuzageza mu 2025 bataragaruka.

ibi bibanye nyuma y’uko icyogajuru cyagombaga kujya kubafasha kugaruka cyahinduriwe itariki yo koherezwa, ikava muri Nzeri 2024 igashyirwa muri Gashyantare 2025.

Urugendo rwa mbere rwa Boeing Starliner irimo abantu, yoherejwe itwaye abo bashakashatsi babiri ba NASA mu Isanzure ku wa 5 Kamena 2024.

Yagombaga kumarayo icyumweru kimwe, ku buryo abo bashakashatsi bagiye bitwaje udukoresho tw’ibanze gusa.

Nta bikoresho by’isuku cyangwa ibindi nkenerwa bagiye bitwaje, kuko byari biteganyijwe ko bagaruka vuba bidatinze.

Igihe cyo kugaruka cyarageza, NASA irabisubika. Mu byumweru byakurikiyeho, hagiye hatangazwa amatariki atandukanye yo kugaruka kw’abo bashakashatsi ariko bikongera bigasubikwa.

Boeing Starliner yari yagenewe iminsi 45 yonyine itagomba kurenza ikiri mu Isanzure, yatangiye kubarwa uhereye ku wa 6 Kamena 2024, n’ubu iracyariyo.

Ubuyobozi bwa NASA n’ubwa Sosiyete ya Boeing bafatanyije muri uwo mushinga ugamije gutangiza ingendo z’ubucuruzi zijya n’iziva mu Isanzure mu myaka ya vuba, bwakomeje kuryumaho ku mpamvu nyamukuru ituma Boeing Starliner ikomeza kugumishwa mu Isanzure.

Byageze aho abashakashatsi b’impande zombi bavuga ko hari amakuru bari gusesengura ngo bagaragaze ikibazo gihari, nyuma bavuga ko hari utubazo duto twabaye ku ikoranabuhanga rya moteri z’icyo cyogajuru.

Ibyo byatumye bemeza ko uburyo bwo kuba cyagaruka ku Isi budatekanye, bityo ko hari gukorwa ibishoboka ngo izo nzitizi zikurweho.

Ku rundi ruhande ariko, Boeing Starliner ikimara koherezwa NASA yari yatangaje ko hatekerejwe ku buryo bushobora gukoreshwa abashakashatsi bagiye muri icyo cyogajuru bakagarurwa amahoro isaha iyo ari yo yose, mu gihe cyaba kigize ikibazo.

Iby’ubwo buryo NASA yigambye bwo gutabara mu bihe by’amage iheruka kubukomozaho muri icyo kiganiro n’itangazamakuru.

Mu mpera za Nyakanga hakozwe igerageza kuri site ya White Sands Test Facility iherereye muri Leta ya New Mexico, aho abashakashatsi bohereje moteri mu kirere inshuro zigera mu 1,000; bakavuga ko bari gusesengura byimbitse ibibazo moteri za Boeing Starliner zaba zaragize.

Ibyavuye muri ubwo busesenguzi nabyo biracyari ubwiru.

Nyuma y’iminsi irenga 60 NASA yabuze ayo icira n’ayo imira, yavuze ko mu gihe ibibazo Boeing Starliner ifite byaba bitabashije gukemurwa, haziyambazwa icyogajuru cya Sosiyete SpaceX ya Elon Musk kizajyana abandi bashakashatsi bane mu Isanzure, akaba ari cyo kigarukana abo babiri babuze uko bavayo.

Budakeye kabiri, NASA yarongeye itangaza ko icyo cyogajuru cyiswe ‘Crew-9 mission’ cyagombaga koherezwa ku wa 18 Kanama 2024, cyimuriwe itariki.

Icyo gihe hasobanuwe ko kitazoherezwa mbere ya Nzeri 2024, hagateganywa ko gishobora kuzoherezwa ku itariki 24 z’uko kwezi.

Magingo aya ibyo nabyo byamaze kuvuguruzwa, NASA itangaza ko icyogajuru cya Crew-9 cyitezweho kurokora Wilmore na Williams mu gihe Boeing Starliner yaba itaratanga icyizere cyo kubagarura amahoro, kizoherezwa mu Isanzure muri Gashyantare 2025.

Muri ayo mezi yandi Wilmore na Williams bagiye kumara mu Isanzure, bazaba bakorana umunsi ku munsi n’abandi bashakashatsi barindwi bari mu butumwa bwiswe ‘Expedition 71’ bariyo kuva mu ntangiriro za Mata bagombaga kugeza muri Nzeri 2024.

Kugenda nabi kw’igerageza rya Boeing Starliner ni igihombo gikomeye kuri NASA na Boeing kuko uwo mushinga bibarwa ko washowemo miliyari 1.5$.

Ryari irya nyuma ryitezweho kwemeza niba icyo cyogajuru gifite ubushobozi bwo kuzajya gikura abantu ku Isi kikabajyana kuri site ikorerwaho ubushakashatsi mu Isanzure izwi nka “International Space Station (ISS)”, cyangwa kigacyura abariyo.

Butch Wilmore na Suni Williams bagombaga kumara icyumweru kimwe mu Isanzure bazamarayo amezi umunani.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .