Kwizera yavuze ko mu myaka itanu ishize, RSA imaze gukora imishinga myinshi harimo n’uwo gushyiraho ahantu hafasha gukusanya amakuru ajyanye n’ibibera mu isanzure.
Ni amakuru ava ku byogajuru agasesengurwa hanyuma agafasha inzego zitandukanye mu Rwanda guteza imbere ibyo zikora.
Uyu muyobozi yavuze ko gukomeza muri uwo mujyo, hakenewe abana bakunda ikoranabuhanga ryꞌibyogajuru, kugira ngo u Rwanda na rwo rugire umwanya w’imbere muri urwo rwego.
Ati “Ndashishikariza ababyeyi kugira ngo batangire bashishikarize abana bakunda kwiga siyansi haba Imibare, Ubugenge, Ubutabire nꞌibindi. Ni byo umwana aba akeneye kugira ngo ajye muri uru rwego.”
Kwizera yavuze ko bari gukorana na Kaminuza y’u Rwanda, kugira ngo bafatanye mu guteza imbere impano ziri muri urwo rwego no gukorana n’abaturage mu bijyanye no gukusanya amakuru akenewe.
U Rwanda rukomeje guteza imbere urwego rw’ubumenyi mu by’isanzure. Nko mu mpera z’umwaka ushize byatangajwe ko mu Rwanda hari kubakwa icyogajuru kizwi nka ‘Hyperspectral 6U CubeSat’.
Ni icyogajuru gitandukanye n’ibisanzwe kizaba gifite ubushobozi bwo gufata amashusho mu mabara yose hifashishijwe ’sensors’, bitandukanye n’ibyari bimenyerewe bifata amashusho mu mabara atatu gusa.
Ni icyogajuru kibasha gutanga amakuru nyayo gikurura ku butaka nko ku bimera mu murima, amakuru ahamye y’ibigize ubutaka n’ibindi.
Ibyo bijyana na Teleport u Rwanda rufite irufasha kubona amakuru mu isanzure rwo n’ibindi bihugu bikayifashisha mu mishinga itandukanye.
Teleport ni ahantu hashyirwa iminara ikusanya amakuru avuye kuri satellite. Bivuze ko umuntu ufite atellite mu kirere, aba akeneye gushyiraho uburyo amakuru yayo azajya akusanywa. U Rwanda rwabibonyemo nk’amahirwe y’ishoramari, ruhitamo kuyubaka.
Ibigo bikeneye serivisi bizajya byishyura u Rwanda ku munota. Amasegonda 60 ashobora kugura hagati ya 3000$ na 10.000$.
Kwizera yavuze ko iyo mishinga izafasha Afurika kugira ubushobozi bwo gusesengura amakuru yavuye ku byogajuru aho guhora yishingikiriza ku bindi bihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!