00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamotari basobanukiwe na porogaramu yiswe ’Safe Moto’, barakirigita ifaranga

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 5 January 2016 saa 06:20
Yasuwe :

Mu gihe Abanyarwanda bakoresha telefoni na internet bagenda biyongera ndetse bakaba baranatangiye kubyifashisha mu gutwara abantu kuri moto, benshi mu bamotari bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko badasobanukiwe n’uburyo bwo gushaka abakiriya hifashishijwe iryo koranabuhanga bituma bazenguruka Umujyi bashakisha abagenzi rimwe na rimwe ntibanababone.

Mu Rwanda abantu bakoresha moto cyane bakeneye kugera aho bajya mu buryo bwihuse, nyamara hari aho usanga bashobora kumara iminota iri hejuru ya 10 bategereje kubona moto idatwaye abantu ntiboneke.

Mu gihe Abanyarwanda batunze telefoni zigendanwa biyongereye ku kigero cya 73% by’abaturage bose bavuye kuri 53% mu myaka mike ishize, kugera muri Kamena umwaka wa 2015 ababashaga kugerwaho na internet banganaga na 32% mu gihugu.

Mu kujyanisha ingeri y’ubwikorezi n’ikoranabuhanga, hari abakoresha porogaramu zo muri telefoni zigendanwa zizwi nka Smart Phone, ngo bihuze n’abo batwara binyuze mu yiswe ‘Safe Moto’ ihuza abakiriya n’abamotari hifashishijwe icyogajuru(satellite), n’ikarita yo kuri internet bakabona ubatwara.

Gusa abenshi mu bamotari bavuga ko bakibona abagenzi bibasabye kuzenguruka imihanda y’Umujyi n’ibice biwukikije, bamwe bakavuga ko babona bake muri bagenzi babo bakoresha uburyo bugezweho bunguka, kuko bahaguruka bafite gahunda zizewe z’abagenzi.

Abdelaziz Sindikubwabo, umumotari waganiriye na IGIHE yagize ati “Abagenzi tubona ni bamwe baba baduhamagaye kuri telefoni cyangwa se wa wundi uba ari ku muhanda yaguhagarika ukamutwara, ariko uramutse ukoresha ‘Safe moto’ wahaguruka umaze kubona ko uwo ugiye gutwara aho ari n’amafaranga akiyongera.”

Musa Twagirayezu na we avuga ko atayikoresha kubera telefoni ye idafite ubushobozi bwo gukoresha porogaramu zo kuri internet.

Ati” Imbogamizi iri mu kuba njye na bagenzi banjye dukoresha telefoni zisanzwe, kuko abayikoresha batubwira ko hari icyo byabunguye mu mikorere ku buryo basigaye binjiza amafaranga menshi.”

Nyamara hari na bamwe bavuga ko batazi iyi porogaramu ariko bemera ko yabafasha mu kazi kabo.

Umwe mu bakoze porogaramu ya Safe Moto, Nash Barrett, yavuze ko bari gukorana n’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, ngo abamotari bafite ubushobozi bazajye bakoresha ubwo buryo bwo gushaka abagenzi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Barrett yavuze ko kugeza ubu bakorana n’abamotari 40, bose baba babanje gukoresha ibizamini by’isuzuma birimo kumenya niba bazi gukoresha Smart Phone cyangwa bazi ururimi rw’icyongereza, bakagira uburyo bw’imikoranire.

Iyi gahunda kandi ngo ifasha kugabanya impanuka ziterwa n’abatwara moto bagenda nabi mu mihanda, kuko ibafasha kugenzura abo bakorana.

Uretse kuba umugenzi ngo ashobora kubona umutwara mu buryo bwihuta, porogaramu ubwayo igena igiciro cyurugendo irebeye ku birometero umumotari yagenze, itabariyemo ibyo yakoze aza kureba umugenzi aho ari.

Abamotari basobanukiwe na porogaramu yiswe Safe Moto barakirigita ifaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages