Biri mu butumwa iki kigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyahaye abakozi bacyo kuri uyu wa 23 Mata 2026, kinavuga ko kitazuzuza imyanya cyari giherutse gutangaza ko gikeneyemo abakozi.
Impamvu nyamukuru y’uku kwirukana abakozi ni uko Meta ikomeje gushora imari itubutse mu mishinga y’ikoranabuhanga rya AI, hamwe imirimo runaka izajya ikorwa na ryo aho kuba abantu.
Meta ifite imbuga na Facebook, WhatsApp, Instagram n’izindi, mu 2026 iteganya gushora miliyari 135$ mu mishinga ya AI. Ni amafaranga angana n’ayo yashoye muri iri koranabuhanga rigezweho mu myaka itatu ishize.
Umuvugizi wa Meta yemeje ko bagiye kwirukana aba bakozi ariko ntiyagira ibindi arenzaho nk’uko BBC yabyanditse.
Umuyobozi Mukuru wa Meta akaba n’umwe mu bayishinze, Mark Zuckerberg, muri Mutarama 2026 yari yavuze ko muri uyu mwaka bazirukana abakozi.
Yavuze ko yamaze kubona umusaruro utangwa n’umukozi wisunga AI, ko umuntu umwe wisunze iri koranabuhanga ashobora gukora imirimo y’itsinda ry’abantu benshi.
Ati “Ntekereza ko 2026 igiye kuba umwaka AI izatangira guhindura cyane uburyo dukoramo.”
Muri uyu mwaka Meta imaze kwirukana abakozi 2000.Abakozi bagiye kwirukanwa ni bo benshi kuva mu myaka itatu ishize. Umwaka wa 2025 warangiye Meta ifite abakozi bagera ku 79.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!