00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi 600 muri Meta bagiye kwirukanwa

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 October 2025 saa 07:23
Yasuwe :

Umuyobozi wa Meta ushinzwe AI, Alexandr Wang, yatangaje ko iyi sosiyete igiye kugabanya abakozi bayo 600 bo mu ishami rishinzwe iterambere n’ubushakashatsi.

Ni icyemezo Wang yatangaje mu butumwa yageneye abakozi ku wa Gatatu, tariki 22 Ukwakira 2025.

Wang wayuze ko “Kugabanya umubare w’abakozi bacu, biratuma hazajya hakorwa ibiganiro bike kugira ngo hafatwe ibyemezo, kandi buri muntu uzasigara azaba afite inshingano nyinshi ndetse n’ubushobozi bwo kugira uruhare ku kugera ku ntego yacu.”

Meta imaze igihe igabanya umubare w’abakozi, aho ubuyobozi bwayo bubisobanuro nk’uburyo bwo guharanira kurushaho kugera ku musaruro wo hejuru kandi hatakajwe bike.

Umuyobozi Mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg aherutse kuvuga ko “Gukora dufite abakozi bake ari byiza”, ashaka kugaragaza ko umubare muke w’abakozi ariwo ufitiye iki kigo akamaro.

Mu gihe OpenAI, Anthropic, Google, n’izindi sosiyete zikomeje kumaranira kubaka sisitemu z’ikoranabuhanga za AI zikomeye, Meta na yo ntiyasigaye inyuma dore ko imaze igihe yigarurira inzobere muri uru rwego.

Mu minsi ishize yabonye inzobere 50 muri uru rwego ku masezerano y’amafaranga menshi, ikaba yarabakuye mu bindi bigo bihanganye.

Ibi bigaragaza ko iyi sosiyete iri gushaka gukoresha abakozi bake ariko bashoboye. Meta yavuze ko aba bagiye gukurwa mu kazi, bashobora kubona akazi mu yandi mashami y’iyi sosiyete.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages