00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanga babona ko hakenewe itara ryo ku muhanda rya kane

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 26 May 2024 saa 01:17
Yasuwe :

Abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko bitewe n’ubwiyongere buteganywa bw’imodoka zitagira abashoferi, hakenewe itara rya kane ryo ku muhanda rikoreshwa n’ubwenge bw’ubukorano buzwi nka AI (Artificial Intelligence).

Imikoreshereze y’amatara atatu azwi ku Isi (umutuku, umuhondo n’icyatsi kibisi) ntiyahindutse cyane kuva mu 1921 ubwo yashyirwagaho n’umupolisi William Pott wakoreraga mu mujyi wa Detroit muri Leta ya Michigan.

Ubusanzwe amatara yo ku muhanda hirya no hino ku Isi akoreshwa kugira ngo agaragarize abatwara ibinyabiziga niba bagomba guhagarara, kugenda cyangwa kwitegura guhagarara no kugenda.

Amatara yo ku muhanda ntabwo abereyeho umutekano gusa, kuko anatuma umuhanda urushaho kugendeka neza, hakabaho kugabanya umuvundo, kandi agira umumaro ku bukungu bitewe n’uko agabanya igihe ibinyabiziga bimara mu rugendo.

Prof Ali Hajbabaie, umwarimu mu bijyanye n’imikoreshereze y’imihanda muri Kaminuza ya Leta ya Carolina y’Amajyaruguru (NCSU), ari kuyobora itsinda ryiga ku gushyiraho uburyo bwo kuyobora imodoka zitagira abashoferi. Yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko bari gutekereza ku kuba hashyirwaho ikimenyetso cya kane, gishobora kuzaba kiri mu ibara ry’umweru.

Ubwonko bw’umuntu utwara ikinyabiziga bukorana neza n’amatara yo ku muhanda asanzwe akoreshwa kuko bubona byihuse impinduka ziri hafi kuba, iyo amatara yihinduranya. Abahanga bagaragaza ko urumuri rw’umweru rwakora neza ku modoka zitagira abashoferi kuko zishobora kubona byihuse niba zikwiye gukomeza kugenda cyangwa guhagarara.

Henry Liu, umwarimu muri Kaminuza ya Michigan, yazanye igitekerezo cy’uko hakoreshwa ubwenge bw’ubukorano (AI) bujyana na GPS mu mikoreshereze y’itara rya kane ryo ku muhanda. Hamwe na bagenzi be, barifuza kugeragereza ubu buryo mu gace ka Birmingham kari mu nkengero za Detroit.

Aba bashakashatsi bahisemo Birmingham kubera ko amatara yo ku mihanda yaho yose uko ari 34 akoreshwa mu buryo budahinduka kubera ko atabasha kwakira amakuru ya ‘camera’ zaho n’utwumvirizo (sensors). Ibi bizakorwa kugira ngo bamenye neza ibyavuye mu ikoranabuhanga bazaba bayashyizemo, nta kibavangiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .