Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’i Rwamagana mu muganda rusange usoza ukwezi.
Waranzwe no gukora umuhanda ugera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire ruri kubakwa muri iki gihe.
Witabiriwe kandi n’abarimo Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwineza Beline, Senateri Gahamanyi Bibilane Mbaye, Guverineri Pudence Rubingisa n’abandi.
Dr. Kalinda yavuze ko bagize umwanya wo kureba ibikorwa binini biri gukorwa birimo kubaka Urwibutso rushya rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire, ashimira aho ibikorwa bigeze ndetse anizeza abaturage ko bazakomeza gukurikirana ibikorwa ku buryo imirimo yihutishwa.
Dr. Kalinda yashimiye abaturage ku bwitabire bwinshi bwabaranze muri uyu muganda, abasaba kuzakurikirana ibiganiro bizatangwa mu cyumweru cyo kwibuka kuko ari ngombwa cyane.
Ati “Abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside tugomba kubaca intege twivuye inyuma. Ntabwo tugomba kubakingira ikibaba. Tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside twivuye inyuma, cyane cyane ko muri ibi bihe buri wese afite telefone akoresha imbuga nkoranyambaga. Turashaka ko iyo miyoboro y’ikoranabuhanga tuyikoresha ducengeza ubumwe bw’Abanyarwanda.’’
Yibukije ko Igihugu kitazihanganira abantu bica ubumwe bw’Abanyarwanda, yerekana ko muri ibi bihe bikomeye Igihugu kigiye kwinjiramo, ari inshingano za buri wese kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko mbere y’uko hatangira icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31, babanje gutangira icyumweru cy’ubumwe n’ubudaheranwa.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 27, kuri ubu ruri kubakwa bushya aho ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butangaza ko imirimo izarangira mu mwaka utaha.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!