Ku bufatanye bwa IGIHE Ltd na Rwanda Dispatch, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2012, nimero ya mbere y’ ikinyamakuru IGIHE yageze hanze.
Muri icyo kinyamakuru kizajya gisohoka kuwa Kabiri wa buri cyumweru kuva tariki 28 Gashyantare 2012, muzasangamo amakuru azabafasha kumenya ibibera mu Rwanda mu buryo bucukumbuye kandi butabogamye.
Muzahabwa kandi uburyo bwo gutanga ibitekerezo no kuvuga iribaniga ku ngingo zitandukanye mwihitiyemo kuko twemera ko gushima no kunenga byombi ari byiza iyo byubaka, dore ko ariyo ntego y’ibanze y’icyo kinyamakuru gishya.
Bimwe mu bikubiye muri nimero ya mbere
Muri nimero ya mbere y’Ikinyamakuru IGIHE harimo inkuru zisaga 40 ziri ku mpapuro 35 z’amabara (couleur). Muri zo inyinshi ni amakuru atandukanye yo mu ntara zose z’u Rwanda n’ayo mu mahanga; harimo kandi inkuru z’ubukungu, politiki, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga, hamwe n’inkuru z’imikino n’imyidagaduro zigezweho.
Icyo kinyamakuru kandi kirimo inkuru nyinshi ziteye amatsiko, amafoto y’amabara (couleur), n’amatangazo atandukanye agenewe abasomyi.
Hari abibaza aho amakuru azajya mu kinyamakuru IGIHE azaba ahuriye n’agaragara ku IGIHE.com. Abo twababwira ko muzakomeza guhabwa amakuru mashya kandi yihuse ku IGIHE.com; ni nako bizajya bigenda mu Kinyamakuru IGIHE, ariko yo azaba acukumbuye kurushaho. Muzasangamo kandi inkuru zihariye (exclusive) mutabona ahandi, n’ibitekerezo by’impuguke zitandukanye.
Ikinyamakuru IGIHE kigurishwa n’urubyiruko rusanzwe rumenyerewe mu mwuga wo kugurisha ibinyamakuru hirya no hino. Mu minsi mike iri imbere muzagisanga n’ahandi hatandukanye hakunze kugurirwa ibinyamakuru n’ibitabo mu ntara zose z’igihugu.

TANGA IGITEKEREZO