00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwandakazi muri 60 bazahembwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 8 December 2015 saa 09:53
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Nancy Sibo, yatoranyijwe mu bantu 60 bakiri bato bakomoka mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, bazahembwa n’umwamikazi w’u Bwongereza kubera ibikorwa by’indashyikirwa bibaranga mu bihugu byabo.

Nancy w’imyaka 22 azashyikirizwa iki gihembo kizatangirwa i Londres mu mwaka wa 2016. Iki gihembo ni kimwe muri gahunda z’Umwamikazi Elizabeth II zigenewe abantu bakiri bato bakora ibikorwa biteza imbere imibereho y’abatuye hafi yabo, bagahembwa hishimirwa ibyo bakora n’uruhare bagira mu guhindura ubuzima bw’abantu.

Nancy yagize “Mu mwaka wa 2014, natoranyijwe kuba Miss Geek mu Rwanda kubera porogaramu nakoze ifasha aborozi kumenya ibihe by’uburumbuke ku nka zabo, nyita’’mobile cow”.

Yongeraho ko yanatangije umushinga yise Miheha, ukora ibikoresho binyuranye birimo ibikapu by’abagore, n’imikandara ikoze mu miheha ya palasitiki, inafasha abagore bakennye kubona ibibatunga.

Ati "Nishimiye cyane kuba mu bazahembwa n’Umwamikazi nk’umuyobozi ukiri muto”
Muri uyu mwaka abazahembwa bari hagati y’imyaka 18 na 29, baturuka mu bihugu byose bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, common wealth, bakagira uruhare mu kuzana impinduka mu ngeri zinyuranye, nk’ubuzima, uburezi, uburinganire, ibidukikije, kuringanira ku bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubundi bunyuranye.

The New Times ivuga ko iyi gahunda y’Umwamikazi w’u Bwongereza yo guhemba abantu bakiri bato bakora ibikorwa bizana impinduka, yatangijwe mu 2014 mu kwizihiza yubile y’imyaka 60 amaze ayobora u Bwongereza n’umuryango wa Common wealth.

Iyi gahunda kandi ngo mu mwaka utaha izatangira gufasha abantu bakiri bato kugera ku ntego zabo.

Dr Astrid Bonfield ukuriye ibikorwa byo gutegura iyi yubile avuga ko iki gihembo ari icyo gushimira abantu bakiri bato ku byo bagezeho, hanishimirwa uburyo bafasha abantu babegereye mu guhindura imibereho yabo.

Nyuma Miss Greek 2014, Nancy Sibo arahembwa n'Umwamikazi w'u Bwongereza
Umwamikazi Elizabeth II azahemba indashyikirwa 60 hirya no hino ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .