ESP itanga amahugurwa y’amezi atandatu ahabwa abafite imishinga isanzwe ikora n’iyo batekereza gutangiza.
Iyo bamaze kugaragaza iyo mishinga ndetse n’ibitekerezo, bahabwa amasomo azabafasha kugorora neza ibizafasha imigendekere myiza y’iyo mishinga.
Iyo amahugurwa arangiye, abahanga mu bijyanye no kwihangira imirimo bareba imishinga itanu yahize indi, ba nyirayo bagahabwa ubushobozi buzatuma igenda neza.
Nyuma y’amasomo yahawe abafite imishinga bakora n’abateganya kuyitangiza, batanu ba mbere bahawe miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda azabafasha.
Umuyobozi mukuru wa ESP akaba n’umwe mu bayishinze, Éric Kacou yijeje abatsinze ko bazakomeza kubana mu rugendo rwiza barimo rwo kwihangira imirimo.
Yagize ati “Nyuma yo kuba dusoje ibirori birangiza amasomo twagize, turashaka kuzishimana muri uru rugendo rwanyu rwo kwihangira imirimo.”
Kacou kandi yashimye abasoje amahugurwa yiswe Tourism Inc ko bagomba kuzirikina ko igihugu kibahanze amaso.
Ati “ Nshimiye cyane abasoje aya masomo ya Tourism Inc kandi mugomba kwibuka ko igihugu kibahanze amaso ku musaruro mwiza muzatanga.”
Umuyobozi ushinzwe gahunda muri Master Card Foundation, Geoffrey Musinguzi yavuze ko hari impamvu bifatanya n’abihangira imirimo.
Yagize ati “Twishimiye ko buri umwe wese uri hano asobanuye impamvu ituma dukora ibyo dukora. Izo mpamvu zose nta kindi kibitera n’uko ari mwe tubikorera.”
Geoffrey avuga ko ibyo ba rwiyemezamirimo bageraho birushaho kuzamura ikizere ko hazabaho gutsinda mu mishinga bakora n’iyo batekereza gutangiza.
Amafoto: Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!