Ni ibirori byateguwe na Suprafamily Rwanda Ltd, bizaba ku wa 8 Nyakanga 2023 kuri Century Park Hotel and Residences.
Abateguye ibi birori bavuga ko ibintu byose byarangiye gushyirwa ku murongo.
Hazatangwa ibihembo mu byiciro birimo ‘Brand Ambassador of the year’, ‘Entertainment Influencer’, ‘LifeStyle Influencer’, ‘Media Personality Of the Year’, ‘Most Influencing Media House’, ‘Social cause Influencer’, ‘Social Media Influencer’ na ‘Philanthropy Influencer’.
Umwaka ushize Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddy Boo ni umwe mu begukanye ibihembo, icyo gihe yegukanye igihembo cy’uhiga abandi mu gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram.
Uretse Shaddy Boo ufite abarenga miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram, abandi mu bavuga bakumvwa barimo Mudakikwa Pamela kuri Twitter, Niwemwiza Anne Marie mu banyamakuru bakora kuri radio, Nizeyimana Luckman wo kuri televiziyo mu gihe Butera Knowless yatoranyijwe mu bahanzi n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!