00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru bo mu Rwanda bemerewe guhatanira igihembo cyitiriwe Komla Dumor

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 March 2016 saa 09:21
Yasuwe :

Ikigo cy’Abongereza cy’itangazamakuru ( BBC) cyatangije amarushanwa yo gushakisha umunyamakuru ushoboye wo kwegukana igihembo cya BBC World News Komla Dumor Award, kiri gutegurwa ku nshuro ya kabiri.

Mu bizagenderwaho mu gutoranya umunyamakuru wahize abandi harimo kuba ashobora kutanga igitekerezo cy’inkuru kuri Afurika kandi akagaragaza uburyo cyakorwamo hagendewe ku murongo BBC ikoreramo, kuba ari umuhanga, ahanini yibanda ku itangazamakuru rikoresha amajwi n’amashusho, kuba asobanukiwe Afurika mu nzego zirimo politiki, ubucuruzi, umuco, amateka na Siporo, kuba atarigeze akorera BBC n’ibindi.

Kimwe mu bizahabwa umunyamakuru uzegukana iri rushanwa harimo kuzakorana n’itsinda ry’amakuru rya BBC i Londres, mu gihe cy’amezi atatu.

Ibi bihembo byatangijwe umwaka ushize mu rwego rwo kwibuka Komla Afeke Dumor, wakoraga ikiganiro cyibanda ku bukungu bwa Afurika ( Focus on Africa) cyahitaga kuri BBC World News.

Dumor yapfuye amarabira kuwa 18 Mutarama 2014 ubwo yari iwe mu rugo, afite imyaka 41.

Iki gihembo gihatanirwa n’abanyamakuru bakomoka ku mugabane wa Afurika, umwaka ushize cyegukanwe na Nancy Kacungira, Umugandekazi ukorera televiziyo ya KTN muri Kenya,akaba yaratsinze abandi bagera kuri 200 barushanwaga.

BBC ivuga ko “Komla yari umunyamakuru udasanzwe. Uwo mugabo ukiri muto ukomoka muri Ghana, mu rugendo rwe rugufi yamaze ku Isi, n’akazi yakoze kuva kuri Joy FM na BBC, yasize umusanzu ukomeye bitari muri Ghana gusa, ahubwo muri Afurika no ku Isi hose.’’

Komla Dumor yavutse kuwa 3 Ukwakira 1972 i Accra muri Ghana, yiga Kaminuza mu bijyanye n’imibanire n’imitekerereze (Sociology and Psychology) muri University of Ghana, icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza acyigamo ibijyanye n’ubutegetsi (Public Administration) muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika.

Uzegukana iki gihembo azajya ahabwa amayero 2000 (Hafi miliyoni 1.7 FRW) buri kwezi yo kwifashisha mu kubaho mu gihe cy’amezi atatu azamara kuri BBC, anahabwe andi mayero 5000 (Hafi miliyoni 4.2 Frw) kubera ko ashobora kuzatakaza imishahara mu gihugu akomokamo.

Gusaba kwinjira mu bahatanira ibi bihembo bizarangira kuwa 23 Werurwe 2016 saa 23:59 ku isaha ngengamasaha (GMT), nyuma uzatoranywa n’itsinda ryashyizweho ririmo n’abayobozi b’amakuru muri BBC, akazabimenyeshwa.

Kanda hano ubone anda mabwiriza ngenderwaho, uninjire mu irushanwa niba ubyujuje

Komla yitabye Imana ku myaka 41 gusa
Komla mu kiganiro Business Report mu mwaka wa 2009
Nancy Kacungira wegukanye igihembo cyitiriwe Komla Dumor umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .