00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intare zahunze amasasu mu 1994 zigiye kugarurwa mu Rwanda

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 5 April 2012 saa 06:29
Yasuwe :

Mbere y’umwaka w’1990, mu Rwanda habaga inyamaswa zinjizaga amadevize muri zo hakaba harimo n’intare zagiye zihunze urusaku rw’amasasu ariko kuri ubu zikaba zigiye kugarurwa.
Muri parike y’Akagera, mbere y’umwaka w’1990 hari inyamaswa zari zivanze nk’uko muri iki gihe bimeze ndetse umusaruro wazo kuri ubu ukaba ukigaragara dore ko zinjiriza igihugu amafaranga atari make, ariko muri izi nyamaswa zariho hambere hakaba hari harimo n’inyamaswa z’intare zizwi ku izina ry’umwami w’ishyamba. (…)

Mbere y’umwaka w’1990, mu Rwanda habaga inyamaswa zinjizaga amadevize muri zo hakaba harimo n’intare zagiye zihunze urusaku rw’amasasu ariko kuri ubu zikaba zigiye kugarurwa.

Muri parike y’Akagera, mbere y’umwaka w’1990 hari inyamaswa zari zivanze nk’uko muri iki gihe bimeze ndetse umusaruro wazo kuri ubu ukaba ukigaragara dore ko zinjiriza igihugu amafaranga atari make, ariko muri izi nyamaswa zariho hambere hakaba hari harimo n’inyamaswa z’intare zizwi ku izina ry’umwami w’ishyamba.

Zikimara guhunga urwo rusaku rw’amasasu, zambutse umugezi w’Akagera zigira mu gihugu cya Tanzaniya, zikaba ari zimwe mu nyamaswa za mbere zitinya urusaku rw’amasasu.

Sibomana Prudence ushinzwe guhuza ibikorwa bya parike y’Akagera n’abaturage atangaza ko ubuyobozi bushinzwe kubungabunga ibikorwa bya parike bugiye kugarura izo nyamaswa muri iyo parike iri mu ntara y’u Burasirazuba.

Gusa ngo si intare gusa zizazanwa muri iyo parike, ahubwo hazazanwa n’izindi nyamaswa zirimo inkura dore ko zombi ari zimwe mu nyamaswa zikurura cyane ba mukerarugendo kuko ibihugu zirimo usanga zikurura amadevize menshi.

Intare isanzwe izwi ku izina ry’umwami w’ishyamba; intare y’ingabo nkuru ikaba isanzwe ibarirwa ku burebure bwa metero 2 na santimetero 80, uvuye ku murizo kugera ku mugara; ikaba ishobora gupima ibiro biri hagati y’170 n’180. Naho intare y’ingore itagira umugara igera kuri metero 1 na santimetero 75, igapima ibiro biri hagati y’120 n’160.

Intare ishobora kuramba imyaka 14, ariko iyo yorowe n’abantu ishobora kugeza ku myaka 16. Ikaba itungwa n’izindi nyamaswa ariko iziyiryohera cyane ni nk’impongo, impara n’imparage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages