Bugaragaza ko kwisanzura kw’ingagi bishobora kuba byiza cyangwa bibi ku buzima bwazo ariko bikajyana n’ibihe ingagi runaka irimo.
Kugeza ubu mu Isi habarurwa ingagi ziba mu Birunga zisaga 1.000 kandi zose ziba mu misozi miremire iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda, Uburasirazuba bwa RDC n’Amajyepfo ya Uganda.
Ibi bigaragaza uburyo ubushakashatsi kuri izo nyamaswa bukenewe kugira ngo zitabweho hirindwa ko zakendera.
Ubusanzwe ingagi ziba mu miryango, aho umwe uba ugizwe n’ingagi ziri hagati y’eshanu na 10 izikabije zikaba 20.
Buri muryango uba ugizwe n’ingagi z’ingabo nkuru, ingore nkuru zitandukanye ndetse n’abana bazo.
Mu kurushaho kumenya imibereho yazo, abashakashatsi bakusanyije amakuru yo mu myaka nka 20 ishize y’ingagi ziba muri Pariki y’Ibirunga mu Rwanda.
Babonye ko ubwisanzure bw’izo nyamaswa cyangwa kwishimira kubana n’izindi bigira ingaruka nziza n’imbi ariko bigashingira ku muryango ibarizwamo cyangwa ku gitsina cyayo.
Babonye ko nk’ingagi z’ingabo zikunda kubanira izindi neza zikunze kurwara cyane ariko na zo ntizikunde gukomereka mu gihe ziri kurwana.
Ni mu gihe ingagi z’ingore ziba mu miryango mito zidakunze kurwaragurika ariko na zo zikabyara abana bake cyane, bitandukanye n’iziba mu miryango minini zibyara cyane ariko na zo zikarwaragurika.
Robin Morrison wo muri Kaminuza ya Zurich wayoboye ubwo bushakashatsi ati “Gusabana cyane ni byiza ariko rimwe na rimwe bibaka bibi.”
Agaragaza ko rimwe na rimwe ibifatwa nk’aho ari bibi, nko kuba wenyine cyangwa udakunda gusabana n’abandi, bishobora kuba byiza mu bihe runaka ndetse bikaba byarengera ubuzima bwawe.
Impamvu y’ibyo ntabwo iramenyekana cyane ariko abashakashatsi bakagaragaza ko uko ingagi yisanzura kuri ngenzi zayo zitandukanye mu buryo buhoraho bishobora kuyikururira indwara yazikuyeho.
Bashingira kandi ku buryo ingagi y’ingabo ishobora gukoresha imbaraga nyinshi cyane irinda ingore n’abana, bigaca intege ubwirinzi bw’umubiri bigaha urwaho indwara zitandukanye.
Ni mu gihe ingagi z’ingore zo ziba mu miryango minini, zishobora kurwara cyane ariko zigakomeza kugira abana benshi, kuko izindi ngagi ngenzi zayo ziyifasha kubashakira ibyo barya no kuzitaho mu buzima busanzwe.
Sam Ellis wo muri Kaminuza ya Exter yo mu Bwongereza ati “Kuko izo ngaruka zitandukanye kuri buri ngagi, uburyo bwiza bwo kubana bujyana n’igitsinda, ubukure, kuba ingagi ifite abana n’umuryango ibarizwamo.”
Ingagi ni bumwe mu bwoko bw’inyamaswa ziba mu ishyamba zikundwa cyane bikagaragarira ku buryo zisurwa kenshi.
Usibye imyitwarire yazo idasanzwe, imiterere yazo ijya kumera nk’iy’ikiremwa muntu nayo igira uruhare mu kuba zakwishimirwa kurusha izindi nyamaswa.
Izo ngagi zifite ibiziranga n’imyitwarire yihariye kimwe n’umubano utangaje kuko zibana mu matsinda, ibintu abazisura benshi bashima cyane ndetse bamwe bakazigiraho kugira ubufatanye.
Uko gukundwa ni na ko gutuma zinjiriza u Rwanda menshi, kuko miliyoni 647$ zinjijwe n’urwego rw’ubukerarugendo, zagizwemo uruhare n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!