Kuva mu kinyejana cya 19, inkongoro zagabanutse ku rugero rukabije kugeza aho zimwe zamaze kuzimira mu bice bitandukanye by’isi kubera ibikorwa bya muntu harimo kuzihohotera bishingiye ku muco n’imyizerere; guhumanya ibyo zirya; gusenya indiri zazo, n’ibindi.
Kuwa Kane w’iki Cyumweru umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima, Nature Rwanda, wakoze ubukangurambaga mu murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, hagamijwe gushishikariza abaturage kubungabunga inkongogo.
Hashingiwe ku bushakashatsi Nature Rwanda, uyu murenge watoranyijwe nka kamwe mu duce 15 tubonekamo umubare utari mutoya w’inkogoro mu Rwanda.,
Inkongoro zigira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, zirya izindi nyamaswa zamaze gupfa ziri ku gasozi. Bitagenze gutyo, Nature Rwanda ivuga ko byateza Isi ibyorezo bikomotse kuri virusi n’udukoko bivuye mu gushanguka kw’izo nyamaswa zindi ziba zapfuye.
Umuhazabikorwa mu ishami ryo kubungabunga ibinyabuzima n’indiri zabyo muri Nature Rwanda, Elie Sinayitutse yagize ati “Inkongoro zidufasha gusukura isi dutuyemo. Nta kindi kinyabuzima gifite ubushobozi bwo gusukura isi ku rwego inkongoro ibikoraho. Ubushakashatsi bugaragaza ko ugereranyije agaciro k’isuku inkongoro imwe ikora mu gihe cy’umwaka kangana n’ amadorali y’Amerika ibihumbi cyumi na kimwe yagakwiye kwishyurwa abantu bakora isuku, ariko inkongoro yo ibidukorera ku buntu.”
Yakomeje avuga ko inkongoro ziramutse zidahari, isi yose yakuzura umunuko waturuka ku myanda yaba isakaye ahantu hose ku isi.
Yagize ati “Inkongoro zikomeje gukendera bitewe n’ibikorwa bya muntu birimo gutema amashyamba, gushimutwa bishingiye ku myemerere ikomoka ku mico gakondo runaka aho bamwe bavuga ko bazifashisha mu mihango gakondo itandukanye bigatuma bazihohotera, kandi twagakwiye kuzibungabunga ku bw’umumaro zidufitiye. Zikeneye kubaho kuko ni ikiremwa cyihariye mu kurengera ubuzima bwa muntu.”
Imanizabayo Angelique utuye muri Musanze, yavuze ko akenshi kutita ku nkongoro bituruka ku mateka zifite.
Ati “Inkongoro twazifataga nk’igisimba kibi kuko bavuga ko bazikoresha bari kuroga. Umuntu wari kubwira ngo ukunda Inkongoro yari guhita atangira kukwishisha avuga ko uri umurozi. Ni iyo nayibonaga nahitaga nyitera mabuye kuko nayifataga nk’ikintu kibi cyane.”
Ntawiringira Theodore utuye mu murenge wa Gataraga we yavuze ko atazihaga agaciro ndetse ko yayifataga nk’inyamaswa mbi ariko akaba yungutse ubumenyi busha ndetse akaba agiye kuzitaho.
Yagize ati “Yagize ati “Inkongoro ntabwo numvaga ko zidufitiye umumaro kuri uru rwego. Numvaga ko ari inyamaswa nk’izindi gusa nazangiraga ko bavugako zirya abantu bapfuye, naho nyibonye nkaba nayitera amabuye kuko nta gaciro nayihaga. Gusa Kuri ubu ngiye kuzibungabunga mbwire n’abandi umumaro zidufitiye wo gusukura isi.”
Ku isi yose hariho amoko 23 yonyine y’inkongoro. Mu Rwanda, hasigaye amoko arindwi.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko amoko ane muri arindwi ari mu Rwanda ageramiwe cyane aho ari mu nzira yo kuzimira burundu ku isi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!