00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intare ziri muri Pariki y’Akagera zageze kuri 62

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 10 August 2025 saa 12:02
Yasuwe :

Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko mu myaka 10 ishize intare ziyirimo zavuye kuri zirindwi none ubu zikaba zigeze kuri 62.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 10 Kanama 2025, umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’Intare, bitangazwa na Pariki y’Akagera ibinyujije ku rubuga rwa X.

Iti “Hashize imyaka 10 Intare zongeye kugarurwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera kubera ko hari hashize imyaka 20 zitabarizwamo, zakomeje kororoka kubera ko kugeza ubu zimaze kugera kuri 62.”

Mu 2015, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yakiriye Intare zirindwi, zirimo iz’ingore eshanu muri gahunda yo kugarura izi nyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934 ikaba ifite ubuso bwa kilometero kare 1.120, aho ibarizwamo zimwe mu nyamaswa zizwi cyane ku Isi zirimo Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’Intare watangiye kwizihizwa mu 2013 mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwazo, kumenya no kwita ku bibazo zihura nazo ndetse n’ibindi.

Intare ni imwe mu nyamaswa nini ziri muri Pariki y'Akagera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages