Ibarura ry’inyamaswa zo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ryakozwe muri Kanama 2023, ryakozwe habarurwa inyamabere nini n’ibindi binyabuzima byose biba muri iyi pariki, hagamijwe kumenya ibinyabuzima byose no kubibungabunga.
Nubwo imibare ya nyuma itari yashyirwa ahagaragara, ibarura ry’ibanze rigaragaza ko Pariki y’Igihugu y’Akagera icumbikiye inyamaswa 11.338 ziba ku butaka no mu bishanga bigize iyi pariki.
Zirimo inzovu 142, impala 1.153, imvubu 1.820 n’izindi. Iri barura kandi ryagaragaje ko ko iyi pariki irimo ubwoko butatu bw’ingwe n’impyisi z’amoko atandatu, byongera ubwiza mu muryango w’inyamaswa z’indyanyama.
Muri Pariki y’Akagera hari ingwe zibarirwa hagati ya 60 na 80 n’impyisi ziri hagati ya 120 na 150; imibare igaragaza umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Igihugu y’Akagera n’ibindi byanya bibumbatiye ibinyabuzima.
The New Times yanditse ko muri 2010, Pariki y’Igihugu y’Akagera yari irimo inyamabere zibarirwa mu 5000 ariko ubu zirenga ibihumbi 11, na byo byerekana uburyo urusobe rw’ibinyabuzima rwitabwaho.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!