Pariki y’Akagera ibamo inyamaswa n’udutoko birenga 11.300. Harimo udukoko byamaze kumenyekana ko tugira uruhare mu kurengera ibidukikije turimo amasazi n’ibinyugunyugu.
Umuyobozi ushinzwe imibanire myiza n’abafatanyabikorwa muri iyi pariki, Karinganire Jean Paul, yabwiye IGIHE ko kuva muri Werurwe 2023 batangiye ubushakashatsi bwo kumenya byisumbuyeho ubwoko bw’ibivumvuri buhari.
Yagize ati “Buri kwezi dukora ubushakashatsi bugamije kumenya ubwoko butandukanye bw’ibivumvuri. Twifashisha amase akoreshwa n’utu dusimba dutangaje. Impamvu ni uko ibivumvuri bifite uruhare rukomeye mu gusigasira ubuzima bw’ibidukikije.’’
Karinganire yavuze ko utu dusimba dutunzwe n’amase y’inyamaswa ari na yo dukoresha mu mirire n’aho tubyarira, kandi ko tugira uruhare mu gukwirakwiza ibitunga ubutaka burumbuka no kugabanya udukoko tubwangiza.
Ati “Nubwo ibivumvuri bifite akamaro kanini mu bidukikije, ntibirigwa bihagije mu bushakashatsi muri Pariki y’Akagera no mu Rwanda muri rusange. Ni yo mpamvu muri Werurwe 2023, ishami rishinzwe ubushakashatsi muri iyi pariki ryatangiye gukora ubushakashatsi bwa buri kwezi hashyirwaho imitego ahantu hatandatu hatandukanye bitewe n’imiterere y’ahantu, hifashishwa amase y’inyamaswa nk’inyemera, inzovu,imbogo n’izindi.’’
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko kugeza ubu hamaze kumenyekana ubwoko 68 bw’ibivumvuri mu gihe ubushakashatsi bukomeza gukorwa kugira ngo hamenyekane uko ibivumvuri bihinduka bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.
Uretse ubwo ku bivumvuri, hari n’ubundi bushakashatsi ku dusimba buri gukorerwa muri Pariki y’Akagera harimo ubwo ku binyugunyugu n’imibu, bwose bugamije kumenye byinshi ku rusobe rw’ibinyabuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!