Iyi nama izatangira kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira, isozwe tariki 1 Ugushyingo 2024.
Inzobere mu muziki, Miguel de Narvaez niyo yifashishijwe mu guhiga amajwi atandukanye y’inyamaswa, agahurizwa hamwe maze akorwamo injyana ihuye n’iy’indirimbo isanzwe yubahiriza Colombia.
Miguel yavuze ko bashyizemo amajwi y’inyamaswa zitandukanye cyane cyane inyoni, amafi Manini azwi nka baleine, igisamagwe, ibikero, guhuha k’umuyaga, gusuma kw’amazi yo mu Nyanja n’ibindi.
Ni indirimbo yakozwe hagamijwe guha agaciro urusobe rw’ibinyabuzima muri Colombia nka kimwe mu bihugu bikibonekamo urusobe rwabyo rwinshi.
Miguel n’itsinda bafatanyije, bazengurutse ibvice bitandukanye bya Colombia bafata amajwi y’urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidumikije bihaboneka. Bifashishije microphones zihariye, zifite ubushobozi bwo gufata amajwi mato kandi neza.
Yavuze ko babanje gufata amajwi y’ibidukikije byinshi, nyuma bagenda batoranyamo ayo basigaza cyane cyane ajyanye n’injyana y’indirimbo yubahiriza Colombia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!