00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abize iby’ubuzima bw’inyamaswa zo muri pariki no mu mazi bugarijwe n’ubushomeri

Yanditswe na

Emmanuel Tuyisenge

Kuya 14 November 2013 saa 01:26
Yasuwe :

Abagera kuri 40 basoje kwiga ibijyanye no kubungabunga inyamaswa zo muri pariki n’izo mu mazi (Wildlife and aquatic resources management) mu ishuri rikuru rya Umutara Polytechnic, mu kwezi kwa Kanama 2013, ngo bahura n’imbogamizi zo kuba ibyo bize bitarasobanukirwa abatanga imirimo, bigatuma na magingo aya nyuma yamezi atatu binjiye ku isoko ry’umurimo bafite impungenge zo kutazapfa kubona akazi kajyanye n’ubumenyi bwabo.
Aba bize kubungabunga ubuzima bw’inyamanswa zo muri za pariki no mu (…)

Abagera kuri 40 basoje kwiga ibijyanye no kubungabunga inyamaswa zo muri pariki n’izo mu mazi (Wildlife and aquatic resources management) mu ishuri rikuru rya Umutara Polytechnic, mu kwezi kwa Kanama 2013, ngo bahura n’imbogamizi zo kuba ibyo bize bitarasobanukirwa abatanga imirimo, bigatuma na magingo aya nyuma yamezi atatu binjiye ku isoko ry’umurimo bafite impungenge zo kutazapfa kubona akazi kajyanye n’ubumenyi bwabo.

Aba bize kubungabunga ubuzima bw’inyamanswa zo muri za pariki no mu mazi, bavuga ko abantu baramutse basobanukiwe n’akamaro babagirira byafasha igihugu gutera imbere.

Bamwe mu banyeshuri barangije ibyo kubungabunga inyamanswa zo muri pariki no mu mazi bahuye ngo baganire ku buryo bakwifasha kubona imirimo

Aba bahoze ari abanyeshuri bihurije mu ihuriro ryiyemeje kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi no muri Pariki (Wildlife and Aquatic Biodiversity Conservation Professionals ), bahuriye hamwe tariki 13 Ukwakira 2013, muri Resident Hotel i Nyabugogo, baganira ku mbogamizi bahura nazo nyuma yo gusoza amashuri ya Kaminuza, ndetse n’icyo bakora kugira ngo ubumenyi bakuye mu ishuri, aribo ba mbere bigiye mu Rwanda babugeze ku gihugu.

Zimwe mu mbogamizi bahura nazo zirimo kudahabwa akazi ku isoko ry’umurimo, aho abenshi batazi ibijyanye nibyo bize, kutabona aho kwimenyereza byubunyamwuga( professional internships) nkuko abandi basoje kaminuza bazibona babifashijwemo na RDB, no kuba batarabona ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga bafite .

Niyoyita Paulin, ukuriye iri huriro ryabo, yabwiye IGIHE ko akurikije ibyo bize mu Rwanda hari amahirwe yo kungukira ku bworozi bw’amafi hakurikijwe ibijyanye n’ubushakashatsi bakoze ku mazi aboneka mu Rwanda, bwari bugamije kureba uburyo amazi ataba ikibazo ngo asenye ateze ibiza ahubwo agatanga umusaruro ahingwamo amafi.

Yagize ati: “Twasanze abantu benshi binjiye mu buhinzi bw’amafi baracitse intege zo gukomeza, bitewe n’ubumenyi buke ndetse n’uburambe budahagije. Aha hahujwe ubumenyi dufite n’abo bantu byatanga umusaruro ufatika.”

Niyoyita avuga ko inama bakoze, yabafashije ku kuganira ku cyakorwa ngo ubumenyi bafite bubyare umusaruro ukwiye mu gihugu, none ngo biyemeje kubiharanira.

Ati: “Twiyemeje gushyiraho imbaraga zose ngo tugaraze akamaro kacu nk’abantu ba mbere bigiye mu Rwanda, aho tugiye kwegera ibigo bitandukanye bifite mu nshingano zabyo kubungabunga no kurengera inyamaswa zo muri pariki no mu mazi tugakorana nabyo.”

Niyomwungeri Jean Ferus, umwe mu bagize iryo huriro we yabwiye IGIHE ko ageze hanze y’ishuri imbogamizi yahuye nazo ari ukuba abakabaye bamuha imirimo bavuga ko batazi ibijyanye n’imyigire ye.

“Ngeze hanze y’ishuri nahuye n’imbogamizi zo kuba abakabaye baduha imirimo bavuga ko batatuzi, bityo nkabona njye na bagenzi banjye hari imbaraga nyinshi twashyiramo kugirango inzego zibifitiye ubushobozi zimenye akamaro twatanga bitewe n’ubumenyi dufite. Ikindi ni uko inyamaswa zifitiye akamaro igihugu, ariko zikwiye kwitabwaho tubigizemo uruhare.”

Aba bari mu ihuriro ryiyemeje kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi no muri Pariki, nibo bambere bigiye mu Rwanda ibijyanye no kubungabunga inyamaswa zo muri pariki n’izo mu mazi (Wildlife and aquatic resources management). Abandi bake babyize bakorera mu Rwanda babyigiye hanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages