00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatunze imisambi n’inguge barengereye amategeko

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 30 March 2013 saa 01:40
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’ubukungu (RDB) gihangayikishijwe n’imisambi iri mu byiza nyaburanga, igenda igabanuka mu Rwanda, mu gihe hari abayitunze mu ngo zabo kandi bitemewe n’amategeko.
RDB itangaza ko igitabo cy’amategeko ahana gifite itegeko rihana abatunga inyamaswa zo mu byiza nyaburanga bitemewa n’amategeko.
Ngoga Télesphore ushyinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri RDB, yadutangarije ko ingingo ya 417 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ibihanira.
Yavuze (…)

Yavuze ko igira igira iti “Umuntu wese ushimuta, ucuruza, ukomeretsa cyangwa wica ingagi cyangwa izindi nyamaswa zirengerwa ziriho zicika, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000)." Yavuze ko no muri izo nyamaswa harimo imisambi.

Nsabagasani Claudien wiga ku rusobe rw’ibinyabuzima muri Kaminuza yo mu Bwongereza, mu bushakashatsi yakoze ku gucika kw’imisambi mu gishanga cya Rugezi giherereye mu karere ka Burera, ahagisigaye imisambi igera ku 108, yatangaje ko impamvu zituma imisambi igabanuka ari uko bayihiga bakayigurisha, bakayirya.

Abanyeshuri bo muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda biga ibyo kubungabunga ibidukikije, bavuze ko ari ikibazo kuba hari abatunze imisambi mu ngo zabo, mu mahoteli, abandi bakaba yakiyicuruza, bakayihiga batazi ko hari itegeko ribihanira.

Uwizeye Issac umwe muri bo,avuga ko abayitunze usanga ku bayitunze natwuzi niba yororoka, niba ibaho mu buzima yakabayeho, niba cyangwa niba ivurwa iyo ihuye n’ikibazo.

RDB itangaza ko izakora ubukangurambaga ku bayitunze, bityo bakazagenda basobanukirwa icyo itegeko risaba. Buhoro buhoro bakazabyumva ikazajyanywa aho igomba kuba habugenewe, abayitunze bamaze kubisobanukirwa, bityo n’abayihiga kubera ubucuruzi bagomba kubihagarika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages