00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubucukuzi bw’Umucanga mu gishanga cya Nduba bwarahagaritswe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 September 2012 saa 02:01
Yasuwe :

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yasuye igishanga cyo mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo, aho abaturage bacukura umucanga mu buryo bw’akajagari bikangiza ibidukikije, asaba ko imirimo yo gucukura umucanga muri iki gishanga yaba ihagaze hakabanza gukorwa inyigo y’uko igishanga kigomba gutunganywa.
Uhagarariye Cooperative Urumuri icukura umucanga muri iki gishanga Shumbusho Juvenal yisobanuye avuga ko bakuramo umucanga kugira ngo bazabone uko bahatunganya hahingwe (…)

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yasuye igishanga cyo mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo, aho abaturage bacukura umucanga mu buryo bw’akajagari bikangiza ibidukikije, asaba ko imirimo yo gucukura umucanga muri iki gishanga yaba ihagaze hakabanza gukorwa inyigo y’uko igishanga kigomba gutunganywa.

Uhagarariye Cooperative Urumuri icukura umucanga muri iki gishanga Shumbusho Juvenal yisobanuye avuga ko bakuramo umucanga kugira ngo bazabone uko bahatunganya hahingwe igihingwa cy’umuceri. Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko nta nyungu bukura mu kuba umucanga ucukurwa muri icyo gishanga, Juvenal yavuze ko ku ikamyo imwe y’umucanga, akarere ka Gasabo kabaka amafaranga ibihumbi 3.

Minisitiri w’intebe yavuze ko Leta itakwihanganira ako kajagari muri icyo gishanga bitwaje kubonamo amafaranga. Yasabye ko imirimo yo gucukura umucanga muri iki gishanga yaba ihagaze hakabanza gukorwa inyigo yuko igishanga kigomba gutunganywa.

Umuyobozi w’ ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA Dr Rose Mukankomeje yibukije Abanyarwanda ko kwita ku bidukikije ari inyungu zabo.
Kwirinda gucukura umucanga ahabonetse hose haba mu bishanga no ku misozi ngo n’uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije hanirindwa ubutayu.

Inkuru ya ORINFOR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages