Tariki ya 16 Nzeri buri mwaka hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Kubungabunga akayungirizo k’imirasire y’izuba, uyu munsi wizihijwe kandi u Rwanda rugenerwa igihembo cyo kuba rwaraciye agahigo mu bikorwa byo kubungabunga akayungirizo k’imirasire y’Izuba.
Icyo gihembo cyashyikirijwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA Eng. Coletha Ruhamya wari waserukiye u Rwanda mu nama isanzwe ya 14 y’Abaministiri b’Afurika bashinzwe ibidukikije yabereye Arusha muri Tanzaniya ari nayo yatangiwemo iki gikombe. Ruhamya yashikirije iki gihembo abanyeshuri na bamwe mu bayobozi ubwo bizihizaga uwo munsi mpuzamahanga.
Mu bikorwa byatumye u Rwanda ruhabwa iki gihembo harimo kuba rwarashyizeho ingamba zo kugenzura za gazi zikoreshwa mu byuma bikonjesha, u Rwanda rukaba rwarageze ku ntego rwari rwarihaye y’uko ibyo byuka biba byaciwe burundu umwaka umwe mbere y’uko umwaka wa 2009 wari washyizweho ngo ibyo byuka bibe byaciwe ugera.
Usibye n’ibi hahuguwe abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro kugirango bamenye ibijyanye n’ubuziranenge bw’ibyuka bihumanya byo mu bwoko bwa CFCs (Chlorofluorocarbons).
U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’i Montreal muri Canada arengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba mu w’2003 ari naho rwatangiye gukora ibikorwa bitandukanye byo kubungabunga akayunguruzo ka Ozone gatuma izuba ritagera ku Isi rifite ubukana bwinshi, ndetse bushobora no gutera indwara zitandukanye.
Aka kanyunguruzo kakaba karangijwe n’ibyuka bihumanya byoherezwa mu kirere n’inganda zo mu bihugu bikize cyane ku isi.
Tariki ya 16 Nzeri buri mwaka hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Kubungabunga akayungirizo k’imirasire y’izuba. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2012 iragira iti « Tubungabunge akayungirizo k’imirasire y’izuba kubw’abazadukomokaho ».
Uyu mwaka u Rwanda rwahisemo guhuza abanyeshuri bo mu mashuri abanza, kugirango bajye impaka ku buryo u Rwanda rwagera ku iterambere rirambye kandi rubungabunga ikirere.
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza ya La Colombière, St Joseph na Well Spring Academy nibo bahuye kugirango bungurane ibitekerezo ku buryo bwo kubungabunga ikirere nyuma bahura n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Umutungo Kamere Kamanzi Stanislas, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije Dr Rose Mukankomeje n’Umuyobozi Wungirije w’icyo Kigo Eng. Coletha Ruhamya.
Aba banyeshuri batangaje ko biyemeje gushyiraho amatsinda (clubs) yo kubungabunga akayungirizo k’imirasire y’izuba kugirango abana bazavuka bazabe bazi ingaruka mbi zo guhumanya ikirere.
Mu kiganiro yatanze Ministiri Kamanzi yagejejweho impungenge z’imodoka zanduza ikirere zicyemererwa kwinjira mu Rwanda, avuga ko hariho kwigwa uburyo hashyirwaho amategeko n’amabwiriza yo kubuza imodoka zisohora ibyotsi bihumanya kwinjira mu Rwanda.
U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’i Montreal muri Canada arengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba mu w’2003 ari naho rwatangiye gukora ibikorwa bitandukanye byo kubungabunga akayunguruzo ka Ozone gatuma izuba ritagera ku Isi rifite ubukana bwinshi, ndetse bushobora no gutera indwara zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO