Ikigo cy’ igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kiratangaza ko gisaba abanyarwanda kugira bimwe bakora mu kurinda ubuzima bwabo n’ibintu byabo guhitanwa n’ibiza muri iki gihe cy’imvura.
Umuyobozi wa REMA, Dr Rose Mukankomeje yagiranye ikiganiro kirambuye na IGIHE, agaragaza ibyo ingamba zafashwe ngo hagabanuke Ibiza bishobora guhitana ubuzima bw’abantu n’ibintu.
IGIHE: Ni izihe ngamba mufite mu kubungabunga ibidukikije muri iki gihe cy’imvura?
Dr Rose Mukankomeje:Ubuzima bw’umuntu ni bwo buza ku isonga y’ibidukikije, ni nabwo tugomba kurinda muri iki gihe kibamo imyuzure myinshi n’inkangu mu turere tw’igihugu turimo imisozi miremire.
Tumaze iminsi twibutsa abayobozi b’inzego ko bafasha abaturage batuye mu bishanga ahatagomba guturwa, gushakisha uburyo bwo kwimukira ahagomba guturwa, cyane bajya kubaka ahakaswe imidugudu.
Muri iki gihe cy’imvura nyinshi abafite inyubako zidafite imireko barasabwa kuyishyiraho. Muri rusange abaturage bagashaka ibigega bifata amazi.
Si ibi gusa baranasabwa gusibura imiferege yasibamye ahantu hose kugira ngo amazi atemba yo gutera imyuzure.
Turimo no gutegura ahagomba guterwa ibiti, kuko ni bimwe mu bifasha mu kurinda ubutaka gutwarwa n’isuri.
IGIHE: Muteganya iki mu kumenyekanisha guhunda z’iteganyagihe mu gufasha abanyarwanda kumenya ikirere n’imihindagurikire yacyo?
Dr Rose Mukankomeje:Harimo harategurwa umushinga wo gushyira ibikoresho byo kwigishirizaho iteganyagihe mu mashuri abanza, ibi bigamije gufasha abana gukura bazi iby’iteganyagihe. Ikindi kandi hagiye no gushyirwaho uburyo bwo kugenzura iteganyagihe, bugamije guteguza kugira ngo twirinde ibiza. Ibi ariko bizakorwa mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
IGIHE: Mwavuga iki ku bijyanye n’ imyubakire ibangamiye ibidukikije nk’abubaka ahantu hose bakahashyira sima nta mbuga y’ibimera ihari?
Dr Rose Mukankomeje: Iki ni ikibazo kuko amazi atabona uko yinjira mu butaka, ugasanga hose agenda atemba bigatera imyuzure. Ikindi ni uko binatuma hatabaho ubuhehere bw’umwuka, kuko ubutaka bukubita ku isima hagashyuha nk’ahubatswe n’ibyuma. Ni ugukomeza gukangurira ababubaka kumva ko bagomba kubaka basiga aho gutera ubusitani n’ibindi bimera karemano.
Imvura y’umurindi mu gihugu cyose, iri kugenda isenya, ikanahitana ubuzima bw’abantu.



















TANGA IGITEKEREZO