Bitewe n’uko bangizaga ibidukikije, Akarere ka Gicumbi kasabye abacukuzi b’imicanga n’amabuye mu Murenge wa Byumba guhagarika iyi mirimo hanashyirwaho irondo ryo ku manywa ryo kureba abangiza ibidukikije.
Ngezahumuremyi Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, atangaza ko izindi ngamba zafashwe ari ugusiba ibyobo byakurwagamo amabuye n’umucanga kandi uburinzi bugakorwa ku manywa na nijoro kugira ngo hatazagira abongera gucukura bangiza ibidukikije.
Ubu ngo nta muturage wemerewe gucukura umucanga kuko bituma ubutaka bufashe umusozi buriduka, imihanda ikangirika n’imisozi ikariduka.
Amakuru dukesha urubuga ruvuga ku bidukikije agaragaza ko akarere kafashe ingamba zo gusiba ahacukurwaga umucanga n’amabuye, no gutera ibiti ahangijwe biyo abaturage bagakomeza kubungabunga ibidukikije birinda ubucukuzi bukorwa batabiherewe uburenganzira.



















TANGA IGITEKEREZO