00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugomero rwa Rusizi II ruhagarara isaha n’igice kubera ingaruka zo kutabungabunga ibidukikije

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 June 2025 saa 08:10
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Sosiyete ikora ikanacuruza amashanyarazi mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ifite urugomero rwa Rusizi II buvuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kubungabunga ibidukikije kuko iyo bidakozwe bigira ingaruka zirimo no guhagarika imirimo kw’inganda zitunganya umuriro w’amashanyarazi.

Urugomero rwa Rusizi II rwubatswe mu 1984, rutangira gutanga amashanyarazi mu 1989. Ni urugomero rwubatse munsi gato ya Camp Saio muri Congo hakaba ku ruhande rw’u Rwanda akaba ari mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Amashanyarazi rukora asaranganywa u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu buryo bungana bikorewe mu nzu iri mu Murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi.

Umuyobozi wa Sosiyete, SINELAC ikora, ikanacuruzwa umuriro ku rugomero rwa Rusizizi II, Fidèle Ndayisaba, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bitewe n’uko uru rugomero rwubatse ku mugezi wa Rusizi unyura hafi y’umujyi wa Bukavu bafite ingorane nyinshi zituruka ku kutabungabunga ibidukikije.

Ati "Dufitemo ingorane nyinshi, harimo ibibazo by’imyanda ikomoka ku kutabungabunga ibidukikije, hakenewe ko hagira igikorwa. Kugira ngo dukumire twashyizemo ibikorwaremezo bikumira imyanda kugira ngo tuyihagarike itaragera ku mashini, ariko birumvikana iyo hajemo n’ibindi bikorwa by’abahinga imirima yegereye inkengero z’amazi n’abahubaka, ni ho ubona ikibazo cyo kwangiza ibidukikije ukabona n’akamaro ko kurengera ibidukikije".

Ndayisaba avuga ko ibintu byo kurengera ibidukikije abantu bahora abashishikarizwa ari ibintu bikenewe cyane kuko iyo bitubahirijwe abaturage babihomberamo cyane.

Ati "Kuko nk’ubwo usanga tugomba guhagarika imashini, nibura buri cyumweru tuzihagarika nk’isaha imwe n’igice ubwo ni igihombo kiba kibaye ku mashanyarazi aba atarimo gukorwa, ngo yoherezwe muri ibi bihugu uko ari bitatu".

Urugomero rw’amashanyarazi rwubatswe mbere, ku mugezi wa Rusizi ni Rusizi I rwubatswe n’Ababiligi mu 1959, uru bakaba bararweguriye Congo.

Urwa kabiriri ni Rusiziz II rwatangiye kubakwa mu 1984, rutangira gutanga amashanyarazi mu 1989. Rwubatswe rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi angana na megawatt 45.

Biturutse ku mpamvu zirimo no kwangirika kw’ibidukikije, amashanyarazi uru rugomero rukora yagiye agabanyuka ubu ageze kuri megawatt 36, asaranganywa mu buryo buganga mu bihugu bitatu bivuze ko buri gihugu gihabwa megawatt 12.

Umugezi wa Rusizi usohoka mu kiyaga cya Kivu ukanyura hagati y’u Rwanda na Congo ugakomeza ukazagera kuri Tanganyika mu Burundi, ugiye kubakwaho urugomero rwa Rusizi III ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 206 ndetse biteganyijwe ko hazubakwa n’urugomero rwa Rusizi IV.

Ndayisaba avuga ko inyigo zakozwe zerekanye ko uyu mugezi ushobora kubakwaho ingomero zifite ubushobozi bwo gutanga megawatt zirenga 400.

Izi mashini ni zo zifashishwa mu gusaranganya umuriro mu bihugu bitatu
Urugomero rwa Rusizi II ruhagarika imirimo isaha n'igice mu cyumweru kubera ingaruka zo kwangirika kw'ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages