Ibikorwa bigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere byihariye 10% by’ingengo y’imari ya 2024/2025.
Impirimbanyi mu kurengera ibidukikije zigaragaza ko gusobanurira abakiri bato ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere no kubatoza kugira uruhare mu guhangana na cyo, ari kimwe mu bizabafasha gutegura ahazaza heza no kubaka ubudahangarwa nk’uko igihugu cyabyiyemeje.
Ihuriro ry’imiryango nyarwanda iharanira kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, RCCDN, ku wa 27 Ugushyingo 2024 ryasoje amahugurwa yahawe abanyeshuri bo ku bigo bine by’amashuri: G.S Kimironko I na GS Rugando TSS byo mu karere ka Gasabo, Nyamata TTC na APEBU Nyamata TSS byo mu karere ka Bugesera.
Ni amahugurwa yibanze ku gusobanurira urubyiruko icyo imihindagurikire y’ikirere ari cyo, ibiyitera, ibyakorwa mu guhangana nayo no gukemura ibibazo biterwa n’ingaruza zayo zirimo: imyuzure, inkangu, isuri itwara ubutaka, amapfa, inzara, gutwara ubuzima bw’abantu, gusenya ibikorwaremezo n’ibindi.
Umuyobozi wa RCCDN, Vuningoma Faustin, yavuze ko kugira ngo intego u Rwanda rufite zigerweho, hakenewe imbaraga z’urubyiruko, asobanura ko ari yo mpamvu muri iyi gahunda bibanze ku rubyiruko kuko ari rwo ruhanzwe amaso mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, cyane ko ari rwo rushobora kugendana n’impinduka ndetse rukaba rufite imyaka myinshi yo kubaho.
Ati “Birasaba ko urubyiruko rugira ubumenyi, rukagira uburyo bwiza bwo guhangana n’iki kibazo cy’ihindagurika ry’ikirere. Turifuza ko abana bamenya ibijyanye n’iki kibazo, bakakimenyesha abo bakomokamo no ku mashuri, kugira ngo ibisubizo igihugu gifite na bo babigiremo uruhare.”
Vuningoma yavuze ko hari icyuho mu bumenyi ku mihindagurikire y’ikirere mu bantu bakuru n’abato, ndetse n’ingamba ziri gufatwa ku rwego mpuzamahanga no ku gihugu by’umwihariko ugasanga ntizizwi.
Ati "Tugomba gutangira guhindura imyumvire. Uko ibintu biri guhinduka, dukeneye ko urubyiruko rumenya uko rwitwara, noneho ejo hazaza tukaba dufite abantu bazi ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere n’uburyo bwo guhangana nacyo.”
Abanyeshuri bahuguwe ni ababarizwa mu matsinda yita ku bidukikije. Bavuga ko bize byinshi bizabafasha kuba umusemburo w’impinduramatwara mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere no mu kubaka ubudahangarwa.
Manzi Aime Christian wiga muri G.S Kimironko I, yavuze ko yamenye uko yakoresha ibitekerezo bimurimo mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, akabikora ahereye mu bikorwa bya buri gihe.
Ati “Ingamba twize ni nyinshi; nko mu buhinzi twize ko dukwiye kurondereza ubutaka, batubujije gutwika ibyatsi kuko bihumanya ikirere, batwigisha ko twabibyaza ifumbire."
Keza Samuella wiga muri APEBU Nyamata, yavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere nko gukora ubuhinzi buvangwa n’ibiti bitona imyaka, kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere n’ibinyabiziga, hakoreshwa ibinyabiziga by’amashanyarazi cyangwa imirasire y’izuba, no gutera ibiti bifata imyuka ihumanya ikirere ituruka mu nganda.
Ati “Niyemeje kumvisha abanyeshuri twigana, abaturanyi n’abandi ko natwe dufite uruhare mu kwirinda imihindagurikire y’ibihe aho kubiharira Leta gusa, kuko ni byo bituma tubaho neza, bikagabanya impfu zikomoka kuri iki kibazo n’indwara”.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu muryango GIZ Rwanda, Nsengiyumva Philbert, yavuze ko bateye inkunga ibikorwa byo guha ubumenyi abakiri bato ku mihindagurikire y’ikirere kuko ari bo gihugu cy’uyu munsi n’ejo hazaza.
Ati “Ubushakashatsi ku bumenyi abantu bafite ku mihindagurikire y’ikirere mu Rwanda bwagaragaje ko abantu batabisobanukiwe, ni yo mpamvu twiyemeje gutanga ubwo bumenyi duhereye mu rubyiruko kuko ni bo Rwanda rwa none n’ejo hazaza. Mu mashuri biratworohera kuko ni ubundi bumenyi buzabagirira akamaro."
Abanyeshuri bahuguwe barushanwe mu kugaragaza ubumenyi ku mihindagurikire y’ikirere. APEBU Nyamata yegukanye umwanya wa mbere, G.S Kimironko yegukana uwa kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!