Ni nyuma y’aho mu mirenge ya Nkanka, Gihundwe na Nkombo ikora ku Kiyaga cya Kivu hakomeje kugaragara abaturage bahinga muri metero ziri munsi ya 50 uvuye ku nkengero z’iki kiyaga nyamara itegeko rivuga ko metero 50 uvuye ku Kiyaga ari ubuhumekero bw’ikiyaga bityo nta gikorwa kigomba kuhakorerwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanyije n’izindi nzego, bumaze iminsi mu bukangurambaga bwo gusobanurira abaturage ko bitemewe guhinga muri metero ziri munsi ya 50 uvuye ku kiyaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga, yavuze ko icyatumye bahagurukira iki kibazo ari uko mu mpeshyi babonye hari abaturage bahinze ntibasige metero 50 z’ubuhumekero bw’Ikiyaga.
Ati “Turagira ngo bahagarikire aho ngaho, n’uwahinze atazanatera. Hari igihe umuturage avuga ngo turahinga hariya niho heza ahandi harakakaye. Abo bo tubabwira ko badakwiye guhinga ahantu hatemewe”.
Meya Kibiliga yavuze ko mu rwego rwo korohereza aba baturage kumenya aho ubuhumekero bw’ikiyaga bugarukira, bagiye kuhaca umurwanyasuri.
Ati “Icyo twakemeranyije mu nama twagiye dukora. Umuganda w’abaturage twese twemeye ko tuzawukorana. Icyo tumva mu by’ukuri ari igisubizo ntacyo umuturage yavuga ngo hariya sinabimenye, cyane ko kurenga umurwanyasuri nawe uba ubibona ko uri kurengera”.
Ubuhumekero bw’ibiyaga bwashyizweho mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Guhinga hafi y’ikiyaga bituma hatengukiramo ibitaka bigakamya amazi ndetse n’ibinyabuzima nk’amafi n’isambaza bikabura aho byororokera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!