00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REMA yatangije ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije binyuze mu marushanwa y’umupira w’Amaguru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 July 2023 saa 09:47
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) kimaze iminsi gitangije ubukangurambaga buzamara ukwezi mu turere tune tw’Intara y’Amajyepfo aho umushinga Green Amayaga ukorera, hagamijwe gushishikariza abaturage gufata neza ibikorwa by’uwo mushinga no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

Ubukangurambaga buri gukorwa hifashishijwe amarushanwa y’umupira w’amaguru yateguwe na REMA ku bufatanye n’umuryango APEFA, akaba ahuza amakipe 20 ahagarariye imirenge 20 uwo mushinga ukoreramo mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

Umuyobozi w’umushinga Green Amayaga, Songa Remy avuga ko umupira w’amaguru uhuza abantu benshi bigoye kubonera icyarimwe mu bindi bihe, ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye hatekerezwa kuwifashisha mu gutanga ubutumwa bujyanye na gahunda ya Guverinoma yo kubungabunga Ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Mu bukangurambaga bwabaye ku mukino wahuje amakipe y’imirenge ya Nyarubaka na Mugina mu Karere ka Kamonyi, Songa yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo REMA yabegereje uyu mushinga wa Green Amayaga kugira ngo udufashe kongera gusubiranya igice cy’Amayaga wabonaga gishobora kuzahinduka ubutayu.”

“Hari byinshi byakozwe binyuze muri uyu mushinga kandi ni mwe byakorewe, niyo mpamvu mukwiye no kubisigasira kugira ngo bizabagirire akamaro kandi twongere kubona Amayaga atoshye”

Green Amayaga ni umushinga wo gutera amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga cyo mu ntara y’Amajyepfo. Umaze gutera amashyamba ku buso bungana na hegitari 929, bukaba bwaranacukuweho imiringoti 124.486 ifata amazi.

Uyu mushinga kandi wateye ibiti kuri hegitari 12 z’ubuhumekero bw’ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira hagamijwe kuribungabunga, urwanya isuri kuri hegitari 13.886 zacukurwaho imirwanyasuri yanateweho ubwatsi bwo kugaburira amatungo, zinaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka.

Hatewe kandi ibiti 243,834 by’imbuto ziribwa birimo makadamiya, avoka, imyembe, amacunga na mandarine hagamijwe kurwanya imirire mibi, imigano ku nkombe z’imigezi ku ntera y’ibirometero 92, ibiti ku nkengero z’imihanda ku ntera y’ibirometero 763 hagamijwe kuyirimbisha no kuyirinda kuriduka.

Mu bindi umushinga Green Amayaga wakoze harimo guha imiryango 21,000 imbabura zirondereza ibicanwa ndetse no gutanga gaz yo gutekesha ku bigo 20 byo mu turere umushinga ukoreramo hagamijwe kugabanya iyangirika ry’amashyamba no kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse no gutanga amatungo magufi n’amaremare ku miryango 2.534 mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage.

Abagenerwabikorwa b’umushinga bavuga ko wabagiriye akamaro kuko batakigira ikibazo cy’isuri nka mbere, byongeye abahawe amatungo bakaba baratangiye kwikenura, mu gihe abahawe imbabura batakigorwa n’ibicanwa kuko zibirondereza.

Mukamwiza Solina wo mu Karere ka Kamonyi yagize ati “Uyu mushinga ntacyo twabona tuwunganya waje ukenewe cyane. Ingurube bampaye ubu yarororotse nditegura gukora ku ifaranga mu minsi mike. Bankoreye amaterase mu murima bananterera ibiti ku buryo mbese ubu nta kibazo mfite”.

Umushinga Green Amayaga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA) ndetse n’uturere twa Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara tw’Intara y’Amajyepfo dukora ku gice cy’Amayaga.

Witezweho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba leta y’u Rwanda yiyemeje zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Paris mu Bufaransa hagamijwe kurwanya ihumana ry’ikirere (National Determined Contributions: NDC).

Muri iyi gahunda, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 38% kugeza mu mwaka wa 2030.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .