Icyo gihembo Perezida Kagame yashyikirijwe na Perezida w’Inteko Nyafurika Ishinga Amategeko, Roger Nkodo Dang, kiri mu rwego rwo gushimira ibihugu bya Afurika, umuhate wabyo mu kubungabunga ibidukikije, ibyo bikagaragazwa ahanini n’amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Ayo masezerano yavugururiwe i Kigali mu nama ya 28 ihuza ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal, azatuma hihutishwa guhagarika ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere izwi nka “Hydrofluorocarbons (HFCs)” , ikoreshwa mu byuma bikonjesha, ikangiza akayunguruzo kagabanya ubukana bw’imirasire y’izuba iza ku Isi (Ozone), bikazagabanyaho 0.5 ° C ku bushyuhe bwo ku Isi kugeza mu mpera z’iki kinyejana cya 21.
Roger Nkodo Dang yashyikirije icyo gihembo Perezida Kagame ubwo yamwakiraga mu Rwanda mu ruzinduko yahagiriye mu cyumweru gishize.
U Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zo kurengera ibidukikije zirimo kurwanya iyangizwa ry’amashyamba, kubungabunga ibishanga, kubungabunga icyanya gituwe n’ingagi,guca burundu ikoreshwa ry’amashashi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO