Byatewe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rwakivumu uri i Shyorongi, mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kanyinya kuwa 17 Ukuboza 2016.
Umuyobozi wa AB Bank,Sadava Arah yavuze ko iki gikorwa bagitekereje mu rwego rwo gufasha abatuye uyu mudugudu w’icyitegererezo gutera imbere mu mibereho no guhashya ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere.
Ati “ Iki gikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto ni ingenzi ku baturage. Bizabafasha kuzamura urwego rw’imibereho myiza binyuze mu kubona indyo yuzuye. Ikindi kandi urabizi ibiti ni kimwe mu bintu bigira uruhare mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda ishyize imbere.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi AB Bank isanzwe ibikora kandi izakomeza n’ibindi.
Alphonse Rwagasana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya yashimiye abakozi b’iyi Banki avuga ko iki gikorwa cyunganira Leta ku ngengo y’imari yari kuzakoreshywa.
Ati “Ndashimira AB Bank ku gikorwa nk’iki cyiza kizafasha aba baturage mu mibereho ndetse na Leta mu ngengo y’imari yari kuzakoreshwa kuko uyu mudugudu ari uw’icyitegererezo n’ubundi hateganijwe ibikorwa nk’ibi.”
Dusabimana Immaculée, utuye muri uyu mudugudu yavuze ko ashimishijwe n’ibi biti by’imbuto avuga mu gihe bizaba byeze batazongera kubura imbuto ndetse ko bagiye kubyitaho ntibizangirike.
Ati “Ni ukuri turishimye, izi mbuto tugiye kuzitaho ku buryo zizadufasha igihe zizerera ntituzongera kuzibura.”
Uyu mudugudu watewemo ibiti, utuwemo n’abahoze baba mu manegeka na nyakatsi, ubu uri kwitabwaho nk’umwe mu midugudu y’icyitegererezo mu Karere ka Nyarugenge Nyarugenge.



















TANGA IGITEKEREZO