Abaturiye Pariki ya Nyungwe mu murenge wa Karengera, basabwe kwirinda inkongi z’umuriro nyuma y’uko zari zatangiye kugaragara muri aka karere mu gihe cy’impeshyi.
Nk’uko tubikesha urubuga ibidukikije, mu mpera z’icyumweru gishize mu nama yahuje umurenge wa Karengera, abaturage, na Musabyimana Elie n’umukozi w’ikigo cy’ igihugu cy’iterambere (RDB) gishinzwe kubungabunga Pariki ya Nyungwe, basabye abaturage gukomeza kubungabunga neza Pariki ya Nyungwe muri iyi mpeshyi, bakarinda icyahateza inkongi.
Ni mu rwego rwo gukumira inkongi z’umuriro zari zatangiye kugaragara mu mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Nyamasheke kagizwe n’imirenge isaga irindwi.
Akarere ka Nyamasheke gafite ubuso bunini buriho ishyamba rya Nyungwe, rifite akamaro kanini ku gihugu mu kuba rituma hagwa imvura, akaba ari isoko y’imigezi myinshi, riri no mu byiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo.



















TANGA IGITEKEREZO