00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yamuritse ‘SIM Cards’ zikoze mu mpapuro

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 May 2024 saa 05:21
Yasuwe :

Ikigo cy’itumanaho, MTN Rwandacell PLC, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2024 cyamuritse amakarita ya telefone (SIM Cards) akomeye kandi akoze mu mpapuro, mu rwego rwo gutanga umusanzu muri gahunda yo kurengera ibidukikije.

Buri mwaka, ku Isi hose hakorwa ibikoresho bya pulasitiki bya toni miliyoni 430; amakamyo byibuze 2000 y’imyanda akamena pulasitiki mu migezi, ibiyaga n’inyanja buri munsi, byangiza urusobe rw’ibinyabuzima n’ikirere.

Byagaragaye ko ibigo by’itumanaho rigera kure bigira uruhare rwa 2% mu kwangiza ibidukikije bitewe n’ibikoresho bya pulasitiki bikoresha. Nko mu mwaka wa 2020, byakoze aya makarita miliyari 4,5.

Hagamijwe gutanga umusanzu mu guhangana n’izi ngaruka, MTN Rwanda yashyizeho ingamba zo kurinda ibidukikije, ikora aya makarita n’ibyo abikwamo, ishingiye kuri gahunda y’u Rwanda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya imyuka ya ‘carbon’.

MTN Rwanda yasobanuye ko iyi karita izwi nka ‘bioSIM’ itunganyijwe mu bikoresho byose byemewe n’urwego mpuzamahanga rushinzwe kurengera amashyamba, yizeza ko mu gihe yaba itagikoreshwa, idashobora kwangiza ibidukikije kuko ibora nk’impapuro zisanzwe.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yatangaje ko iyi ari imwe mu ntambwe zikomeye kandi zo kwishimira iki kigo giteye mu myaka 25 kimaze mu Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye gutangiza SIM Cards zikoze mu mpapuro muri iki gihugu, ikaba intambwe ikomeye duteye mu rugendo rwacu rw’imyaka 25. Gahunda yacu yo kugendera ku ngamba z’u Rwanda zo guhangana n’ihinduka ry’ikirere ntabwo itugira gusa ikigo cyiyumvamo inshingano yo gukorera abenegihugu, ahubwo inagaragaza indangagaciro shingiro zacu mu ihangwa ry’udushya.”

Mapula yasabye ibindi bigo bikorera mu Rwanda kugendera muri uyu murongo, nabyo bigashyira mu bikorwa imishinga irengera ibidukikije, izatuma ahazaza h’u Rwanda haba heza kurushaho kandi mu gihe kirambye.

Umukozi ushinzwe abakiliya muri MTN Rwanda, Enzo Scarcella, yagize ati “Nk’ikigo gifite imizi muri Afurika, tuzi neza ingaruka zituruka mu iyangirika ry’ibidukikije. Twiyemeje kugira uruhare mu gushaka igisubizo, bityo kumurikira abakiliya SIM Cards zikoze mu mpapuro ni urugero rwa mbere rw’uko turi gusimbuza ibikoresho bya pulasitiki ibishobora kubora, bikaba igihamya cy’ibikorwa by’ishoramari biramba kandi bigabanga ibyabangamira ibidukikije.”

Binyuze mu mushinga ‘MTN Project Zero’, mu 2021 iki kigo cyasimbuje imodoka zacyo 23% izikoresha umuriro w’amashanyarazi, kinashyira ibikoresho bibika umuriro uturuka ku mirasire y’izuba ku mashami yacyo atatu.

Ibi biganisha ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere kugeza kuri 0% nk’uko MTN Group yabyiyemeje kugeza mu 2040.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .