00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mujawamariya yatabarije amashuri ashobora kuzajya abona ibiribwa akabura uko abiteka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 3 May 2023 saa 11:06
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, yatangaje ko hakwiye kugira igikorwa muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije no kurinda ko amashyamba akomeza gutemwa hashakwa inkwi by’umwihariko izikoreshwa mu bigo by’amashuri.

Magingo aya ibigo by’amashuri bigera kuri 95% bikoresha inkwi mu guteka, ibituma hatemwa amashyamba menshi mu gihugu.

Ni ibintu biganisha igihugu ahabi dore ko biteza ibiza hakwiyongeraho impamvu zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe ingaruka zikagira uburemere kurushaho.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gukwirakwiza ibikoresho bya gaz mu bikoni by’ibigo by’amashuri, wabereye mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa 3 Gicurasi, Mujawamariya yasabye Abanyarwanda guharanira ko nta munota n’umwe batakaza badatekereje ku kubungabunga ibidukikije, bagabanya imbaraga mu gutema amashyamba.

U Rwanda rwiyemeje kugabanya umubare w’abaturage batekesha inkwi cyangwa amakara bazava kuri 82% mu 2017, bakagera kuri 42% mu 2024.

Minisitiri Mujawamariya yavuze ko Guverinoma yonyine itabigeraho ahubwo bisaba ubufatanye bwa bose kandi ko nibidakorwa hari igihe amashuri cyangwa abantu ku giti cyabo bazaba bafite ibiribwa ariko badafite uko babiteka.

Ati « Dufite urugero mu Mutara, hari igice abantu baba bafite ibiryo badafite inkwi ku buryo baburara. »

Isiteri y’inkwi iri hagati y’ibihumbi 14 na 18 by’amafaranga y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza; mu Ruhango ni 23 Frw mu gihe mu Bugesera ihenze kurushaho.

Mu kurwanya ukwiyongera kw’imyuka ihumanye yangiza ikirere, hatekerejwe umushinga wa ’Green Amayaga’ wateye inkunga ibigo by’amashuri 20 [ni ukuvuga 5 muri buri karere] bigurirwa muvelo zikoresha gaz ndetse buri kigo kigurirwa gaz yo guheraho ingana na toni kugira ngo hagabanywe iyangirika ry’amashyamba n’imyotsi yoherezwa mu kirere biturutse ku nkwi zicanwa mu bigo by’amashuri.

Ibyo bigo ni ibyo mu Turere twa Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara ariko uyu mushinga wanagize uruhare mu kongera ibiti n’amashyamba muri aka gace k’amayaga bikaba byitezwe ko uzazana impinduka mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe isesengura rya politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, yavuze ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri imaze kwaguka uhereye mu 2021, ikaba yaravuye ku banyeshuri ibihumbi 600 bakagera kuri miliyoni enye.

Kugeza ubu Leta ishoramo miliyari 78 Frw ku mwaka zivuye kuri miliyari 31 Frw mu 2021. Ahanini ni ukugira ngo haboneke ibiribwa, ibikorwaremezo birimo ibikoni, ibikoresho byo gutekamo, aho abanyeshuri barira n’ibindi.

Baguma yavuze ko ikigezweho ari uko leta irimo gutekereza ku kibazo cy’ibicanwa. Kugeza ubu ngo 98% by’amashuri biracyakoresha inkwi kandi ibiti bitemwa ntibisimbuzwa ibindi. Ati « Turimo turiga icyakorwa ku buryo twagera kuri gaz ku mashuri yose. »

Yasabye abayobozi b’amashuri cyane cyane ayahawe ibikoresho kubisigasira kugira ngo bizabashe kuramba.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Kabera Juliet, yavuze ko ibikoresho nk’ibyo bikwiye kugezwa n’ahandi kugira ngo hakoreshwe ingufu zitangiza ibidukikije.

Umushinga wa Green Amayaga watekerejwe mu kugarura urusobe rw’ibinyabuzima mu Karere k’Amayaga kugira ngo abantu babeho neza.

Yasabye abanyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Mater Dei ahatangirijwe iki gikorwa kuzatanga ubutumwa ko kubungabunga ibidukikije ari byo bintu by’ingirakamaro ku buzima bwa muntu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Ecole Sainte Bernadette mu Karere ka Kamonyi, Padiri Mbarushimana André, yavuze ko kuva batangira gukoresha gaz bifite inyungu nyinshi haba mu kubungabunga ibidukikije no kugira isuku ahategurirwa amafunguro.

Gutegura amafunguro ngo bisigaye bitwara igihe gito ugereranyije n’icyakoreshwaga bagitekesha inkwi kandi ikiguzi cyaragabanutse kuko aho bakoreshaga inkwi za miliyoni 1,4 Frw hakoreshwa ibihumbi 700 Frw gusa.

Minisitiri w'Ibidukikije yasuye igikoni cya ESPANYA, rimwe mu mashuri yahawe muvelo zikoresha gaz
Buri shuri muri 20 yo mu Karere k'Amayaga ryahawe muvelo ebyiri zikoresha gaz
Muvelo zikoresha gaz ngo zifite inyungu zirimo kugabanya igihe gutegura amafunguri byajyaga bimara no koroshya isuku mu gikoni
Muri ESPANYA baracyakoresha inkwi kuko muvelo ebyiri ntizihagije mu gutekera abanyeshuri bose bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages