Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyi ngoro kuwa 16 Nyakanga 2015, Umuyobozi wa INMR, Umuliisa Alphonse yavuze ko iyi ngoro ifite inshingano yo kwigisha abanyarwanda kurushaho gufata neza no kwita ku mutungo kamere w’Isi dutuye.
Umuliisa yagize ati: ”Uyu ni umwanya mwiza wo gufata ingamba zihamye zo kubungabunga ibidukikije. Zimwe mu nshingano z’ingoro z’umurage aho ziva zikagera ku Isi ni ukwigisha abatuye isi gufata neza umurage wabo waba ndangamuco cyangwa umurage kamere.”
Yakomeje avuga ko izo mpamvu ari zo zatumye hashyirwaho ingoro y’umurage w’ibidukikije ikaba ari na yo ya mbere muri Afurika.
Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne ari na we wari umushyitsi mukuru nawe yavuze ko kugira ingoro yihariye y’umurage w’ibidukikije byerekana agaciro igihugu giha ibungabungwa ry’ibidukikije.
Yagize ati: ”Ubundi ingoro y’umurage iba ibitse byinshi birimo ubumenyi n’ubushakashatsi abayisura bamenya. By’umwihariko ku bijyanye n’ibidukikije, icyo tuyitegerejeho ni uko abayisura bakwiye kugira ubumenyi n’ibisobanuro ku bijyanye n’ibidukikije.”
Iyi ngoro yatangiye kubakwa mu mpera za 2010 mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kibuye, ikaba yaruzuye itwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1.2.
Igizwe n’ibice bitatu ari byo: Ikigaragaza ikoreshwa ry’ingufu zisubiramo n’izitisubiramo (renewable & non renewable energy) ndetse n’ingaruka zigira ku bidukikije, umurima uhinzemo ibyatsi bitandukanye byakoreshwaga nk’imiti yo hambere ndetse n’igice gikorerwamo n’abakozi b’ingoro.



















TANGA IGITEKEREZO