Ibishanga biri gusanwa ni bitanu bifite ubuso bwa hegitari 408. Birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n’Igishanga cya Nyabugogo. Inyigo zerekanye ko buri gishanga kizagira umwihariko wacyo ujyanye n’aho kiri.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yatangaje ko mu mezi umunani bamaze batunganya ibi bishanga, imirimo imaze gukorwa ingana na 20% ariko bizeye ko mu bihe biri imbere bizarushaho kwihuta.
Ati “Ubu umuntu agiye kubaha ijanisha aho tugeze, ni kuri 20% yo gutunganya biriya bishanga bitanu twatangiranye na byo. 20% tuyikoreye amezi agera ku munani ariko amezi ya mbere buri gihe ni yo aba agoye. Kugira ngo abakora imirimo batangire bahura n’ibibazo bitandukanye ariko iyo hamaze gufata umurongo ibisigaye birihuta.”
Yahamije ko “mu mwaka utaha muri Nzeri [2025] tugomba kuba twarangije iyi mirimo yo gutunganya ibishanga bitanu.”
Kabera yasobanuye ko gutunganya ibishanga bituma bisubirana umwimerere wabyo kandi bikagira uruhare mu gutuma ibikorwa remezo bitangizwa n’imvura.
Ati “Icyo dukora muri ibyo byose ni ukugira ngo bya bishanga tubigarurire umwimerere wabyo ufashe mu kubungabunga ibidukikije, mu kurinda imyuzure n’isuri twabonaga, ibyo byose tubikora kugira ngo na bya bikorwa remezo nk’imihanda bidakomeza gusenyuka.”
“Twabonye ko twashyiragamo imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo ariko nyuma kubera imihindagurikire y’ibihe tukabona ibyubatswe bisenywa kubera imvura ya hato na hato yaje ikaba nyinshi ikabura n’aho ijya kuruhukira bityo igakubura ibindi bintu byari bihari. Ikibabaje kurushaho ni uko rimwe na rimwe n’ubuzima bw’abantu twabuburaga muri ibyo biza.”
Biteganyijwe ko imirimo yo kubivugurura izarangira itwaye miliyoni 80$. Bizasiga hatongeye kumvikana umunuko, amacupa yakoreshejwe nabi, n’indi myanda yose ibaye amateka, aho biherereye hasigare ari igicumbi cy’ubukerarugendo, hongerwemo ibinyabuzima byiganjemo ibyari bitangiye gucika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!