Guverinoma ya Azerbaijani yatangaje ko inama ya COP29 iteganyijwe kuba guhera tariki 11 Ugushyingo kugeza 22 Ugushyingo 2024, yitezweho ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije kwigira hamwe amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro ku isoko rya Carbone.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Azerbaijan ryagaragaje ko nibura hari amafaranga agera kuri miliyari 2,5$ ku isoko rya Carbone ariko ko mu gihe ryashyirwa mu bikorwa uko bikwiye byatanga umusanzu ukomeye mu mafaranga ashorwa mu mishinga ibungabunga ibidukikije.
Ubusanzwe binyuze mu isoko rya Carbone ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari na byo bigira uruhare ruto mu kohereza mu kirere imyuka igihumanya, bigirana amasezerano n’ibikize bikishyura ikiguzi ku bikorwa bigamije kugabanya imyuka ihumanya bityo uwishyuye ntabe akibarwa nk’uhumanya ikirere ku rugero rw’ibyo yaguze.
Aha hakubiyemo imishinga yo gutera amashyamba, kuyabungabunga ntatemwe cyangwa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bishobora gukurura umwuka wa C02 woherezwaga mu kirere. Harimo kandi ibikorwa byose bibungabunga ibidukikije nko gukoresha ingufu zisubira.
Mu 2016 ibihugu byinshi byasinye amasezerano y’i Paris akubiyemo ingingo nyinshi zirimo izigamije kugabanya ikwirakwizwa ry’imyotsi, gutera inkunga ibikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, guharanira ubukungu butangiza ibidukikije (green economy) no kugabanya ubushyuhe kugera kuri ‘degrees Celsius’ hagati ya 1,5 n’ebyiri.
Ibyo ariko biracyarimo birantega mu bihugu bifite amikoro kuko hari zimwe mu ngingo zikubiyemo zitaremeranywaho ari na byo biganiro bikomeje kwibandwaho.
Mu nama yiga ku bidukikije iheruka kubera mu Budage muri Kamena 2024, abayitabiriye bongeye kwiga ku ngingo ya gatandatu y’amasezerano ya Paris nyuma y’uko inama ya COP 28 yabereye i Dubai yasize ntacyo igezeho.
U Rwanda ruhagaze rute ku isoko rya Carbone?
Mu 2023 ni bwo u Rwanda rwamurikiye ibihugu bitandukanye by’Isi imirongo migari y’uko rwifuza kubyaza umusaruro isoko rya Carbone.
Kugeza mu 2030 rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere kugeza kuri 38%, binyuze mu ngeri zitandukanye zirimo amazi, ubuhinzi, imiturire, ubuzima, ubwikorezi, ubucukuzi n’ibindi, bikazatuma hazaba hagabanyutse imyuka ingana na toni miliyoni 7,5 za carbone ihinduye.
Biteganyijwe ko toni miliyoni 3,5 za carbone zizagabanuka binyuze mu mishinga n’ingamba z’imbere mu gihugu mu gihe toni 4,5 za carbone zizagabanuka binyuze mu nkunga n’imishinga mpuzamahanga.
Ku isoko rya carbone aho uza kugura ari we uba yabishatse, Carbon Credit imwe [toni imwe ya CO2 ihinduye] ifite agaciro k’ari hagati ya 40$ na 80$, ariko hari n’igihe ibiciro bishobora kurengaho mu gihe ibihugu ubwabyo byakwiyumvikanira bitewe n’ubwoko bw’imishinga igiye gukorwa.
Umuyobozi w’Umushinga wa CO2 Africa, Joel Shyaka aherutse gutangaza ko kuri ubu hari amahirwe menshi y’ishoramari ku Rwanda kandi ko imishinga iri gukorwa itanga icyizere.
Yashimangiye ko ku birebana n’isoko rya Carbone hakiri imbogamizi zishingiye ku kugira abahanga muri byo no kungura ubumenyi abaturage kugira ngo babisobanukirwe.
Ati “Turi guharanira ko abaturage bahugurwa kuri ibyo bakamenya n’amahirwe ashobora kuba arimo kandi ibyo bizadufasha nk’igihugu.”
Yongeyeho ati “Mu rwego rwacu, duha ba nyir’ubutaka igice kinini cy’umusaruro mbere y’uko dukuramo ibitugendaho, kugira ngo dushyigikire igiciro cy’inguzanyo mu buryo bw’ibanze no kubaha amafaranga abafasha gukomeza kubungabunga, kwita no guteza imbere ubutaka bwabo n’imiryango yabo, ariko kandi bakomeze no guteza imbere imibereho yabo mu bukungu n’imibereho myiza."
Yavuze ko muri COP29 abari muri urwo rwego na za guverinoma zitandukanye bagomba kwiga ku buryo hashakwa igisubizo kiboneye ku birebana n’isoko rya Carbone no guteza imbere imishinga irengera ibidukikije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!